Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bizimana Jérémie wa Christus Regnat n’umugore we bibarutse imfura

Editorial , 5 months ago

Bizimana Jérémi, umuririmbyi ukomeye unashinzwe gutegura no kumenyekanisha ibikorwa bya Korali Christus Regnat, yibarutse umwana w’imfura ye n’umugore we Uwitonze Francine uzwi nka Fanny.

Aba bombi bashyingiranywe ku wa Kanama 2019, aho gusezerana imbere y’Imana byabereye kuri Chapelle y’Abayezuwiti iherereye ku Kimironko.

Ni ibirori byitabiriwe n’imiryango yabo, abaririmbyi bagenzi ba Bizimana ndetse n’inshuti zabo.

Amakuru yizewe agera ku IYOBOKAMANA ahamya ko Bizimana na Fanny bibarutse umwana w’umukobwa kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mata 2020, mu Mujyi wa Kigali ari naho batuye.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye byo kwibaruka umwana w’umukobwa bahaye izina rya Iganze Tona Aniella.

Yagize agira ati "Mudufashe gushiman mana iduhaye umwana w’umukobwa muri iki gitondo! Iganze Tona Aniella. Turamwifuriza ku ganza, akazagaba amashami!"

"Turamwifuriza gutona no guteta! Turamwifuriza kuba nka agatama gato kuko intama ariyo nyito nyayo ya Yezu( Lambkin or little lamb or Angus or Agnelus)."

Yakomeje agira ati " Arakaza neza iwacu tumwakiranye yombi kuko aje kutwuzuza no kutwunga n’Imana muremyi!!!!"

Mu butumwa bwe kandi yavuze ko Umuryango we na Fanny ukomeje gushimira izo mpundu z’urwanaga inshuti n’abavandimwe babo bavugije ngo ijereri ntiribe ijuri mu ijabiro ryanzuriye iwabo.

Bizimana Jérémie ni umwe mu bazi neza amavu n’amavuko ya Christus Regnat dore ko misa ya mbere yatangiwemo igitekerezo cyo gushinga iyi korali yari ayirimo ndetse ari mu bahise bafata iya mbere mu gutangirana nayo itaranahabwa izina.

Kuri ubu ni umwe mu bashinzwe guhimba indirimbo no kuzigisha ndetse akanagira inshingano z’imenyekanishabikorwa bya Christus Regnat.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA TVyavuze ko “Christus Regnat nayiboneyemo ibyiza gusa. Nta muryango ngira ariko abaririmbyi bayo nibo bambereye bakuru banjye bambere ababyeyi mbese bambereye byose.”

Reba ikiganiro duheruka kugirana hano


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO