Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Rugagi wakoze ibitangaza yibagirane i Kigali?

Editorial , 27 January

Ni umugabo wakoze ibyo bamwe bafashe nk’ibitangaza abandi ntibahweme gushimangira ko ari filimi zabaga ziteguranywe ubuhanga. Nawe uri gusoma iyi nkuru niba utari umuzi amaso ku maso waramwumvise kuko ntabwo hateraga kabiri mu bitangazamakuru batamukomojeho.

Uyu ni Bishop Rugagi Innocent, washinze Itorero ry’Abacunguwe [Redemeed Gospel Church Rwanda, ndetse anahita aribera Umushumba Mukuru mu gihugu hose.
Ku babyibuka neza muri za 2017, nibwo Bishop Rugagi yamamaye ubwo yakundaga kuyobora amateraniro mu itorero rye ryakunze gukorera mu Mujyi hafi yo kwa Rubangura.

Uyu mukozi w’Imana yavuzweho gukora birimo nko gusengera abarwaye indwara zananiranye nko kutabona,kutangenda ,Cancer na Diabethe ,gukubita abantu hasi mucyo yise Delivrance n’ibindi byinshi.

Yari yarahanuye ko azagenda agasiga abakristo be

Muri Gashyantare 2018, nibwo Urusengero rw’ Itorero Abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church), ryafungwaga kubera kutuzuza ibyasabwaga n’inzego zirimo RGB n’izindi zishinzwe kugenzura isuku n’ibindi.

Ifungwa ry’Itorero Abacunguwe ryakurikiwe n’urugendo rw’uyu mushumba waryo muri Kenya muri gahunda y’ivugabutumwa, ibintu bamwe bahereyeho bavuga ko ashobora kuba ahunze igihugu nyuma y’uko urusengero rwe rufunzwe.

Uyu mugabo ariko yaragarutse abitera utwatsi ndetse ahita atangiza uburyo bwo kujya akorera amateraniro muri hoteli n’ubwo nabyo bitamaze kabiri ku mpamvu zihuzwa n’izo kubura ubwishyu kuko icyumba cya hoteli kishyurwaga.

Mu mpera za 2018, Bishop Rugagi yabwiye Abakristo b’itorero ashumbye ko nibakomeza kubura ubwishyu bwaho basengera azabata akigira gukomereza umurimo w’Imana mu mahanga ya kure kuko atakomeza gukorana n’abantu bari kurwego rwo kubura amafaranga yo kwishyura urusengero.

Icyo gihe yababwiye ko bibaye ngombwa akagenda azajya aboherereza amafaranga yo kwishyura.

Ibi byanakurikiwe n’uko ku wa 5 Werurwe 2018, Bishop Rugagi yari mu bapasiteri batawe muri yombi bakurikiranyweho gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa.

Ntihaciye kabiri dore ko uwo mwaka utigeze urangira Bishop Rugagi abarizwa mu Rwanda ahubwo yari yaramaze gufata rutemikirere aho byabanje kuvugwa ko yahunze ariko nyuma yongera kugaragara akora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye n’ubwa mbere.

Inkuru zongeye gukorwa zivuga ko nyuma y’igenda ry’Umushumba w’Intama zo mu Itorero rya Redemeed Gospel Church mu Rwanda, intama zasigaye nta mwungeri zifite binaziviramo gutatana kugeza ubwo n’uyu munsi wa none nta kanunu k’iri torero mu Rwanda.

Bishop Rugagi kuri ubu aherereye muri Montreal mu gihugu cya Canada aho n’ubundi akomeje gukorera umurimo w’Imana n’ubwo ubwo twateguraga iyi nkuru tutabashije kumubona ngo tumuvugishe ariko tuzakomeza gushakisha uko twamuvugisha. Mu gihe cye i Kigali, Bishop Rugagi yakoze ibitangaza akiza abafite ubumuga bajugunya imbago


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO