Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Mulisa James yifashishije ubuhamya bufite ibihamya yasobanuye uburyo "Aho kugira ngo Imana iguhombe yaguhombya"

Ubwanditsi , 4 months ago

Bishop Mulisa James umushumba mukuru w’itorero rya Revival Palace Church riherere ku Gisozi yavuzeko aho kugira ngo Imana iguhombe yaguhombya nkuko nawe yamugienje ubwo yashakaga guhunga inshingano za gishumba akigira mu bucuruzi kuko yatinyaga ubukene n’ibindi bibazo byinshi byibasira abakozi b’Imana .

Ibi Bishop Mulisa James yabivuze ku cyumweru cyo kuwa 05 Gicuransi 2019 ubwo yari yitabiriye igitaramo gikomeye cyari cyateguwe n’umuhanzi Mucyo Habart ubarizwa mw’itorero ashumbye maze nyuma yacyo uyu mukozi w’Imana agirana ikiganiro kihariye na IYOBOKAMANA.COM avuga kuri iyi nzira ndende yanyuzemo ngo agere ku ntambwe nkiyo agezeho ubu.


Bishop Mulisa James umushumba we’itorero rya Revival Palace Church

Umunyamakuru wa Iyobokamana.com yamubajije uko yaba yarahamagawe n’uko yaba yaravuye muri Uganda Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu magambo ye Bishop Mulisa James yagize ati:"Nahamabagawe mu 1987,ndi mu gihugu cya Uganda nabaye umushumba w’itorero ndi muri Uganda,muri 1995 ngaruka mu Rwanda nkabandi bose ,ngeze mu Rwanda nabaye mu matorero atandukanye nka Restauration na ADEPR ariko Imana iza kumbwira ko nasohokamo nkajya gukora undi murimo aha iyo mbivuze rimwe na rimwe abantu bibwira ko naba narakuwemo n’ibibazo cyangwa n’izindi ndonke nashakaga ariko siko bimeze kuko nigeze no gushaka guhunga umuhamgaro w’Imana ngiye mu bucuruzi irampombya imbiwrako inshaka mu murimo wayo .

Bishop Mulisa James umushumba w’itorero rya Revival Palace Church yakomeje agira ati:"Intambara z’umuhamagaro navuga ko nazirwanye kuva mvuye Uganda ,kuko navuye Uganda mpunga kuyobora itorero nashakaga kuba umucuruzi nkikorerera amafaranga iby’inshingano za gishumba nkabireka ariko muby’ukuri sinarisize ari uko ntashye ahubwo numvaga ndashaka umuhamagaro w’ubushumba kuko nareba uko aba Pasiteri babayeho nkumva sinabishobora kuko byiganjemo intambara ,ubukene n’ibindi bibazo byinshi .

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE UYU MUKOZI W’IMANA YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV :

Naje kujya mu bucurizi ndabukora muri Matewusi Imana irampombya imbwira ko atari cyo yampamagariye nkuko bavuga ngo aho kugira ngo iguhombe yaguhombya.Nyuma naje kuva muri ADEPR maze ntangiza itorero ,ndibuka ko icyo gihe natangiye mbwiriza abantu babiri maze kuko ntari mfite ibyangomba nyine bigeze muri 2002 abari barampaye ibyangombwa itorero aho narindigejeje bararinyaze hanyuma nza kongera gutangira bushya hari mu 2003 none itorero rya Revival Palace Church rirakomeye rimaze gishinga imizi .

Bishop Mulisa James ni umushumba w’Itorero Revival Palace Church rifite ikicaro gikuru ku Gisozi (mu Gakinjiro ) ndetse rikaba rifite n’andi mashami hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda mu ntego zaryo hakaba harimo gukora ivugabutumwa rihindura aho bakorera ,rikambukiranya imipaka kandi byose bakabikorera mu kuri no mu mwuka ndetse ubunyangamugayo bukaba imbere y’ibindi byose.

Iki gitaramo uyu mukozi w’Imana yitabiriye mw’itorero rye cyanyuze abantu benshi biganjemo urubyiruko rwakitabiriye ndetse cyaririmbyemo abahanzi batandukanye nka Mucyo Hubert nyiri kugitegura,umuramyi Bosco Nshuti ,Nice Usanase n’abandi batandukanye hamwe n’abanyamakuru benshi babarizwa mu ruhando rwa Gospel mu Rwanda by’umwihariko Hubert akaba yarahawe inkunga yo kumufasha mu mushinga wo gutunganya Album y’amashusho yimirije imbere.


KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE UYU MUKOZI W’IMANA YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO