Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Harerimana yongeye gutegura igiterane cy’ibitangaza muri Zarephath Holy Church

Editorial , 25 January

Itorero rya Zarephath Holy Church, Ishami rya Kigali ryateguye ngarukamwaka cy’iminsi irindwi kitezwemo ibitangaza gukira indwara no kubohoka kw’abazacyitabira I Remera mu Mujyi wa Kigali ahakorera iri torero.

Iki giterane giteganyijwe kuzajya gitangira I saa cyenda za buri munsi kuva ku wa 27 Mutarama kugeza 2 Gashyantare 2020, gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Humura Yesu arakiza’.

Umushumba Mukuru wa Zeraphath mu Rwanda, Bishop Harerimana Jean Bosco umaze kuba ikimenwa na bose mu gukoresha n’Imana ibitangaza bikomeye yavuze ko iki giterane kizagaragaramo imbaraga z’Imana.

Iki giterane kizatangirira hano I Kigali gikomereze I Gisenyi.

Yagize ati “Uburyo tuzajya twitabira icyo giterane tuzajya twiyiriza ubusa, tuze saa cyenda dufatanyirize hamwe gusenga. Ni iminsi irindwi hari ibintu byinshi Yesu azakora muri icyo giterane.”

“Iyo tuvuze ngo Yesu arakiza ndagira ngo banyumve neza. Yesu ashobora gukiza indwara kandi asanzwe abikora azanazikiza. Ariko Yesu ashobora gukiza n’ibyaha, ubushomeri n’igisuzuguriro n’umubabaro wo mu mutima. Rero muri icyo giterane kivuga ngo Yesu arakiza wowe gusa ukibonekemo Yesu we aziko agiye gukiza muri iki Cyumweru.”

Iki giterane kizayoborwa na Bishop Harerimana kandi kizaba kirim0 amakorali yo muri iri torero arimo Holy Nation, Ijwi rya Yesu n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri iri torero rya Zeraphath Holy Church rizwi kw’izina rya Fire Team.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO