Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Harerimana yinjije abakristo ba Zeraphath mu 2020 abaturiraho imigisha (Amafoto na Video)

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda, Bishop Harerimana Jean Bosco yinjije abakristo be abereye umushumba ko mu mwaka wa 2020 bazabona ibitangaza birimo akazi n’abakobwa bakabona abagabo.

Yabigarutseho mu gitaramo gisoza umwaka wa 2019, ku ishami rya Kigali ry’Itorero Zeraphath Holy Church mu Rwanda, i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019, rishyira ku wa 1 Mutarama 2020, cyari kitabirwe n’imbaga y’abakristo bateraniye Kimuhurura baje gushimira Imana yabanye nabo mu 2019 no kuyiragiza umwaka mushya wa 2020.

Bishop Harerimana yavuze ko uyu mwaka wa 2020 ari umwaka Imana igiye gukorana n’abantu bayishaka ikabaha kunesha ibyabanesheje no kubahwa aho basuzuguriwe.

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu, rimaze kumenyekana kubera ibitangaza biriberamo mu masengesho ahakorerwa rikanagira iri shami ry’i Kigali. Bishop Harerimana yabwiye abakristo ba Zeraphath ko umwaka wa 2020, Imana izabakorera ibitangaza birimo gutanga akazi ku batagafite Umuhanzikazi Aline Gahongayire yifatanyije n’abakristo ba Zeraphath mu gitaramo gisoza umwaka wa 2019


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO