Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Gerald Glenn yishwe na Coronavirus nyuma yo kuvuga ko atayitinya

Editorial , 1 month ago

Bishop Gerald Glenn, umuvugabtumwa akaba na nyir’urusengero New Deliverance Evangelistic Church muri Leta ya Virginia yishwe na Coronavirus nyuma y’iminsi avuze ko atayitinya kuko Imana iyirusha ububasha.

Mu materaniro yo kuwa 22 Werurwe, Glenn yabwiye abakiristu be ko nta bwoba atewe na Coronavirus, nubwo abandi hirya no hino ku Isi yabateye ubwoba.

Yagize ati “Ndemeza ko Imana ari nini kurusha iyi virusi yahangayikishije abantu”, yongeraho ko nta bwoba afite bwo gupfa, nk’uko CNN yabitangaje.

Tariki 4 Mata nibwo umukobwa wa Glenn yashyize hanze amashusho, avuga ko ababyeyi be bombi basanzwemo coronavirus.

Urusengero rwa Glenn rubicishije kuri Facebook, rwemeje urupfu rw’uwo mushumba, rusaba abantu guha akanya umuryango we ukamuririra.

Hari amakuru avuga ko Glenn yari yaravuze ko atazarekera aho kubwiriza ijambo ry’Imana kubera Coronavirus, ngo keretse nashyirwa mu bitaro cyangwa muri gereza.

Nubwo muri Leta yabarizwagamo hari hashyizweho amabwiriza asaba abantu kutajya hamwe barenze icumi, kuwa 22 Werurwe yavuze ko urusengero rwe rutazigera rufunga imiryango.

Biteganyijwe ko uwo mushumba azashyingurwa mu minsi iri imbere nkuko urusengero rwe rwabitangaje.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO