Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bishop Dr. Masengo asanga ubukristo bwa benshi bwicwa no kugendera mu munyenga w’idini

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda Bishop Dr. Fidele Masengo ahamya ko mu minsi ya none hari benshi biyita abakirisitu kubera kugendera mu gihiriri bajya mu nseengero nyamara imbuto bera zidahuye n’abo biyitirira.

Ibi Dr. Fidele Masengo yabigarutseho ubwo yagarukaga ku nzozi yigeze kurota mu mwaka wa 2017 zikamusigira inyigisho n’ubutumwa bukomeye.

Yagize ati “Hashize imyaka ibiri ubwo mu gitondo cyo ku itariki 07/07/2017, ku isaha ya saa kumi n’imwe (Isaha y’i Kigali) zirengaho iminota, ubwo nari ntwawe n’udutotsi twa mugitondo nabonye umuntu nzi aza aho ndi arambwira ngo Umwalimu yatanze ikizamini (dissertation) kivuga ngo: "Ubukristo n’urugendo umuntu akora arufatikanyije n’abandi ngo ariko abarugenda nk’aho ari bonyine nibo gusa bagera aho bajya."

Yunzemo ati “Mu gihe narimo nibaza kuri ayo magambo (nkiri mu nzozi) arambwira ngo ‘Erega umunyenga wo kugendana n’abandi mu kigari wibagije benshi ko buri wese ashinzwe kubara no kugenzura intambwe atera.’ Ni aho inzozi zarangiriye.”

Uyu muvugabutumwa uri mu bakomeye mu Rwanbda bitewe n’inyigisho ze, avuga ko nyuma yo kuva mu nzozi yatekereje neza agasanga koko ubukristo bwa benshi bwarishwe n’umunyenga w’idini.

Aba Bishop Masengo afatira ku rugero ku imodoka rusange zitwara abagenzi aho buri wese agenda agenzura niba imodoka yageze aho aviramo avuga ko ari nako abakirisitu nyakuri bagomba kwitwara.

Ati “Burya mu modoka zitwara abagenzi buri wese agenda agenzura ibyapa bagezeho ngo itamurenza. Iyo arangaye ashiduka yamurengeje iyo yajyaga. Niko n’abari mu rusengero rumwe cyangwa mu idini rimwe bagomba kwitwararika. Buri wese agomba kwibuka ko urugendo rwe rwihariye ntabwo ruhindurwa no kurufatanya n’abandi. Nta n’ubwo agomba kwitwara uko abandi barwitwaramo.”

Bishop Masengo yanahishuye ko izo nzozi zawibukije icyanditswe kiri muri Matayo kivuga ngo "Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare" (Matayo 24:40-41).

Bishop Dr. Fidèle MASENGO uyobora Foursquare Gospel Church mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO