Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Bishop arasaba abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye gukora ubukwe bagaha abana urugero rwiza


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 July 2018 saa 03:18'

Bishop William Ssebaggala uyobora itorero ry’Abangilikani mu Gihugu cya Uganda ahitwa Mukono, arakangurira abarimu bigisha mumashuri abanza n’ayisumbuye kwitegura bagakora ubukwe kugira ngo babere urugero rwiza abanyeshuri bigisha.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abayobozi ndetse n’abarimu bigisha mu Kigo cy’amashuri cya Mukono.

Yagize ati “Ushobora kuba uri umusore cyangwa Umukobwa cyangwa se ukaba ubana nuwo mutashyingiranywe, ndagushishikariza ko wategura ubukwe ugashyingirwa kugirango abana wigisha nibakubaza uzamenye icyo ubasubiza ikindi kandi bizababera urugero rwiza, ibi simbibwira mwe muri hano gusa ahubwo ni isomo rikwiye guhabwa isi yose.”

Bishop William akomeza avuga ko bibabaje kubona umwarimu afite umwana nyamara Ise umubyara cyangwa nyina atazwi ibintu abonako biba bigayitse bitagakwiye umurezi urerera igihugu kandi utegura ejo hazaza h’abana.

Kurundi ruhande abarimu babona ari byiza ndetse binakwiye ariko bakagaragaza imbogamizi z’imishahara mikeya bahembwa ari nayo ntandaro yo kudakora ubukwe kuko bo bavuga ko buba buhenze.

Bishop William Ssebaggala yamaze impungenge aba barium ababwirako agiye gutegura itariki abantu bose bifuza gushyingirwa bakaza akabashyingira ndetse yemera ko abazabura ubushobozi itorero ayoboye ry’abangirikani rizamufasha.

Source: Uganda Christian news.com

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.