Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bihagaze gute mu Itorero Inkuru Nziza nyuma y’inkubiri y’uwahoze ari umuvugizi?

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Benshi mu Bakristo b’Itorero Inkuru Nziza baguye mu kantu ubwo bumvaga inkuru mbi y’uwari Umuvugizi w’itorero ryabo mu gihugu hose , [Pasiteri], Ngaboyisonga Théoneste wagaragajwe mu mashusho ari mu bikorwa by’urukozasoni benshi bazi nko ‘Kwikinisha’.

Iyi nkuru mbi ku Bakristo b’Inkuru Nziza yatashye I Rwanda muri Mutarama 2017, ubwo hagaragaraga amashusho ya Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ari nawe muvugizi w’Itorero ry’Inkuru Nziza mu Rwanda aho yarimo yikinisha.

Ibi bikaba byarahagurikije bamwe mu bashumba bafatanyije n’uyu mu pasiteri mu murimo wo kuyobora iri torero biza kugeza n’ubwo benshi mu ba kirisitu bumvikanya banenga cyane uyu muyobozi wabo dore ko bakunze kuvuga ko atari umuco wagakwiye kuranga umushumba uyoboye itorero ryose ku rwego rw’igihugu.

Ni ibintu byakuruye impaka ndende ndetse biza kugera aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rufata umwanzuro wo kwinjira mu kibazo cy’iri torero mu rwego rwo guhosha no gufasha iri torero gukemura ibibazo biririmo.

Ibi byakurikiwe n’uko nyuma haza kujyaho Komite yo kugarura isura nziza y’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda’. Iyi ariko ntabwo yavuzweho rumwe kuko Ngaboyisonga atigeze ayemera ngo yemere n’ibikorwa byayo.

Byanaviriyemo bamwe mu bashumba bahinduriwe inshingano abandi bavanwa ku buyobozi byose bikavugwa ko intandaro ari uyu mugabo wari wafashwe nk’uwambitse icyasha itorero.

Muri Kamena 2018, nibwo iri torero ryabonye Umuvugizi Mushya witwa Rev Past Ngendahayo Juvenal wari unasanzwe yungirije Ngaboyisonga Theoneste.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Pasiteri Ngendahayo yavuze ko kuri ubu umwuka mwiza wagarutse mu itorero ndetse bashishikajwe no guharanira ko ibyabaye mu itorero bitazongera.

Ati “Mwagiye mwumva ibintu byinshi mu bihe byashize, nyuma y’aho inteko rusange yafashe ibyemezo n’ubuyobozi bwite bwa leta butureberera bwatugiriye inama ku buryo ibibazo byarangijwe n’abanyetorero.”

“Kuva icyo gihe kugeza ubu ibintu byagarutse mu murongo, abantu barakorana neza hari harabaye ibibazo ubu barabana neza ntabwo washobora kumenya ko hari ibintu byabayemo ku buryo twumva dushima aho tugeze.” Ngaboyisonga wavuzweho gusiga icyasha itorero Inkuru Nziza mu Rwanda

Itorero ryubakiye ku nkingi eshatu

Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda rigira uruhare rukomeye haba mu kubaka abakristo binyuze mu burezi bw’abana babo ndetse n’ibindi bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

Ubuyobozi bushya bw’iri torero bushimangira ko kuri ubu nyuma y’ibyabaye muri iri torero barajwe ishinga no kubakira itorero ku nkingi eshatu zirimo ubumwe bw’itorero, iterambere no kurinda ibyagezweho.

Pasiteri Ngendahayo ati “Dufite inkingi eshatu twubakiyeho, iya mbere ni ubumwe bw’Abanyetorero mu bintu byose duteganya ni ukureba niba abantu bari mu bumwe, iya kabiri ni iterambere ry’itorero, ni ukuvuga iterambere ryo mu mwuka n’iry’ubuzima busanzwe.”

Yakomeje agira ati “Ese niba abantu bari mu bumwe koko bwa bumwe bubaviramo gukora? Mu gukora bazakora ivugabutumwa bazane abantu ku gakiza ariko banakore ibikorwa bibazamura, hari ibikorwa twari twaratangiye uyu munsi hari bikenewe kongerwamo imbaraga ariko hari n’ibindi bigenda bivuga dukeneye kongeramo imbaraga.”

Avuga ko kugira ngo batazasubira mu bihe bibi banyuzemo nk’Itorero Inkuru Nziza bagomba gushyira imbaraga mu kurinda ibyo bagezeho.

Akomeza avuga ko “Kandi ibyo byose abayobozi bacu barabizi bagomba kubishyiramo imbaraga turashima ko aho tugeze itorero riri hamwe murabyumva ko risigaye rivugwa neza ntabwo rikiri hirya no hino rivugwa nabi.”

“Ndetse abantu bose barishimira itorero ryabo ari abantu bari mu gihugu no hanze barishimira ko Itorero Inkuru Nziza ryagaruye ubuhamya bwaryo kandi turabishimira Imana ko tuzakomeza nta gusubira inyuma.”

Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ryatangiye gukora muri 1961 ariko riza kwemererwa gukorera mu gihugu mu 1962, aho ryagiye rikora ibikorwa binyuranye mu Rwanda

Iri torero rifite amatorero 190 mu gihugu hose, rikaba rifite ibitaro biri i Gikondo, rikagira n’ishami. Iri torero rifite ibigo by’amashuri ari ayisumbuye n’abanza, aho banafite ikigo cy’amahugurwa kiri i Gihogwe mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Pasiteri Ngendahayo Juvenal wasimbuye Ngaboyisonga ku mwanya w’umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO