Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Beyonce wavuzweho kugira idini rimusenga, yaguze urusengero rumaze imyaka isaga 100-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 May 2018 saa 06:57'

Umuhanzi w’icyamamare muri Amerika no ku Isi Beyoncé Giselle Knowles-Carter yamaze kugura urusengero rumaze imyaka isaga ijana rwubatswe.

Ni urusengero rwubakishije amabuye bivugwa ko yaruguze akabakaba $850.000, aho ruzajya rwifashishwa n’abo mu idini rya “The National Church of Bey” rizwi nka Beysm bivugwa ko iri dini rye yarishingiye ngo rijye rimusenga nk’umukiza waryo.


Beyonce yaguze inzu imaze imyaka isaga 100 yubatswe

Mu myaka ishize amakuru yavugaga ko uyu muhanzi yashinze iri dini rya The National Church of Bey kugira ngo abayoboke baryo bamusenge nk’Umucunguzi wabo akaba, yarahise ashyiraho n’igitabo bazajya bakuramo inyigisho igihe bamuramya yise Beyble.


Abayoboke b’iri dini iyo basenga baririrmba indirimbo za Beyonce ndetse bakanasoma ubutumwa buri muri Beyble.

Uru rusengero yaguze rwubatswe mu 1990, ruherereye muri Atalanta, abenshi mu barwubatse bakaba baragiye basaza bakava kuri iyi si.


Beyble niyo izajya yifashishwa mu idini rya Beyonce




Beyonce avuga ko iri dini rya The National Church of Bey rizajya rimuramya


Uru rusengero rumaze imyaka 100 rwubatse ruracyafite ibya ngombwa nkenerwa

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.