Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Benshi bakomeje kunyurwa bikomeye n’indirimbo ’Urera’ Assiel Mugabe yakoranye na Aimee Uwimana-Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 July 2018 saa 07:18'

Assiel Mugabe ufatanya umuziki no kwigisha muri kaminuza, hashize iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Aime Uwimana. Ni indirimbo bise ’Urera’ ikaba yumvikanamo amagambo yo gusingiza Imana ku bw’imirimo yayo itangaje.Iyi ndirimbo ikaba ikomeje gufasha imitima y’abari kuyumva aho bamwe bahamyako yuje amagambo y’ubwenge n’ubuhanga buhanitse .

Assiel Mugabe usanzwe ari umwalimu muri Kaminuza yasohoye indirimbo ’Urera’ yakoranye na Aime Uwimana

UMVA ’URERA’ INDIRIMBO NSHYA YA ASSIEL MUGABE FT AIME UWIMANA:

Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre aho akorera umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba umuhanzi ni n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi.


Assiel Mugabe ufatanya umuziki no kwigisha muri Kaminuza

Kuri ubu Assiel Mugabe yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ’Urera’ yakoranye na Aime Uwimana. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Assiel Mugabe yadutangarije ko iyi ndirimbo ’Urera’, we na Aime Uwimana bayitondeye cyane, bayikora mu gihe cy’ibyumweru bitatu. Yavuze ko yakozwe bivuye ku gitekerezo cyo guhuza imbaraga hagati y’abahanzi bakora umuziki wa Gospel. Ku bijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo, yavuze ko ashobora kujya hanze mu mezi abiri ari imbere.


Iyi ndirimbo umuhanzi Assiel Mugabe yayiririmbanye n’umuramyi Aimee Uwinama

UMVA ’URERA’ INDIRIMBO NSHYA YA ASSIEL MUGABE FT AIME UWIMANA:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.