Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Benshi bakomeje gutangazwa no kubona uwahoze ari umuyoboke w’idini ya Islam wiyeguriye Kristo agahita atangiza itorero rye


Yanditswe na     Ubwanditsi
19 July 2018 saa 06:08'

Maseruwa Budallah w’imyaka 55 y’amavuko aratangaza ko yaretse burundu ibijyanye n’imigenzo ndetse n’imyemerere y’idini ya Islam akaba yahise ashinga itorero rye abereye umushumba.

Uyu mugabo utuye mu gace kitwa Mazuba mu burasirazuba bwa Uganda mu minsi ishize nibwo yafashe umugore we n’abana abohereza muwundi mujyi kugirango aho batuye ahubake urusengero we n’abayoboke b’itorero rye bagiye kujya basengeramo.

Nkuko abaturanyi b’uyu mugabo babitangarije uganda gospel news ko ngo Abayoboke b’idini ya Islam batari bake bahagurukiye kumushyigikira ngo abashe kubaka kandi bagahamya ko bazamukurikira nabo bakareka Idini yabo.

Gusa kurundi ruhande, umwe mubahoze bafatanya na Pastor Budallah akiri mu idini ya Islam yamwoherereje ubutumwa agira ati: “Birababaje kuba waramaramaje ukaba umukristo, Allah azaguhana kandi ntabwo uzagaruka ngo akwemere, ikindi kandi natwe tuzakubuza amahoro nibiba ngombwa tuzanica umwana wawe.”

Nyuma y’ubu butumwa, Pastor Budallah yahise yandika kurukuta rwe rwa Facebook agira ati: “Sintewe ubwoba n’abankangisha ngo bazanyica cyangwa ngo bazica umwe mubo mumuryango wanjye kuko Umwami nizeye abarusha amaboko; icyo narahiye nuko nakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wanjye kandi sinzasubira inyuma habe na gato.”

Pastor Budallah avuga ko agiye kwitabaza inzego z’umutekano kugirango abakristo ayoboye batazahungabanywa.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.