Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Batamaranye n’umwaka ,Mucyo Sabine wari umugore wa Caleb yitabye Imana

Ubwanditsi , October 2018

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IBYISHIMO.Com aravuga ko Mucyo Sabine wari umaze amezi arindwi (7) asezeranye na Uwagaba Joseph Caleb yitabye Imana azize uburwayi.

Mucyo Sabine yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Kuri ubu amakuru ahari ni uko Mucyo yamaze kwitaba Imana nk’uko tubikesha inshuti za hafi za Caleb.


Caleb na Mucyo bari bamaze amezi 7 gusa bashyingiranwe

Caleb na Mucyo bari bamaze amazi arindwi gusa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore kuko ubukwe bwabo bwabaye tariki 03 Werurwe 2018.

Caleb yari amaze iminsi agaragaza amarangamutima n’agahinda aterwa n’ibihe bitoroshye by’uburwayi umugore we ari gucamo.

Uwagaba Caleb azwi cyane mu ruhando rwa Gospel nyarwanda cyane cyane mu bijyanye no guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko yagize uruhare mu gutegura ibitaramo, gufasha abahanzi guteza imbere impano zabo n’ibihangano byabo.

Mucyo Sabine yakoze umurimo w’Imana mu rusengero rwa Bethesda Holly Church, yagiye akora inshingano zitandukanye mu rusengero.

inkuru ya ibyishimo.com


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 4 October 2018 , saa 21:22'

    Icyo yanditse :

    Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye

  • COLOMBE , 6 October 2018 , saa 02:38'

    Icyo yanditse :

    ‘pole sana ndugu ,nyuma yibi hazaba umunezero gusa’

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO