Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bamwe Imana yabaziritse kukinyita ibakura Tingitingi none ubu ntibabikozwa-Umuhanuzi Edouard Munyembabazi

Ubwanditsi , 2 months ago

Kuri uyu wagatatu taliki ya 02 Mutarama 2019 ,mu giterane cy’amasengesho cyabereye kuri ADEPR Kabuga Ville, Umuvugabutumwa w’umuhanuzi Munyembabazi Edouard yanenze abantu Imana yarindiye mu mashyamba ya Congo n’ahandi none ubu bakaba bavuga ko kutari uguhunga ko ahubwo bigaga muri Kaminuza ya Kinshasa.

Mu ijambo ry’Imana yasomye riri muri Ezekiel 5:1-4 hasobanura ukuntu Imana yasabye Ezekiel kogosha umusatsi n’ubwanwa bye akabishyira k’umunzani kimwe cya gatatu akagitwikira mumujyi rwagati, ikindi kimwe cyagatatu akagicagagaguza inkota, ikindi kimwe cya gatatu akakinyanyagizamumuyaga naho muke akawupfunyika kubinyita by’umwambaro we akawugendana.


Evangeliste umuhanuzi Munyembabazi Edouard yanenze abantu Imana yarinze bakibagirwa

Umuhanuzi Edouard Munyembabazi yagereranije uwo musatsi muke Ezekiel yaziritse kubinyita by’umwambaro we n’abantu Imana yarokoye ikabarinda bamwe ndetse bakajya i Kongo bakavayo amahoro gusa akabanenga ko kuri ubu uhura n’umwe muri abo wamubaza uti: “Harya ntituziranye muri Kongo?” ati yego wasanga twarahuriye muri Kaminuza ya Kinshasa niho nize kandi wenda ataranize.

Uyu muvugabutumwa ukundwa na benshi kubera amagambo akomeye y’ubuhanuzi Imana yashyize muri we, yasabye abakristo kwibuka imirimo Imana yakoze bakareka guhishira amateka yabo ya kera kabone nubwo yaba yarabashaririye ariko abibutsa ko udahaye agaciro aho yavuye atanamenya iyo ajya.

Mu gusoza abantu benshi baciye bugufi baha Imna icyubahiro yabaziritse kubinyita by’Umwambaro wayo kandi biyemeza kwamamaza imirimo myuiza Imana yakoze ibarokora urupfu rukomeye cyane cyane ko ifite umugambi wo gukomeza kubarokora nkuko ijambo ryayo ribivuga.

Inkuru ya Fidele Gatabazi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO