Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bahati Elie mu ndirimbo nshya yibukije ko Imana ibasha kumva n’icyo umutima uvuga

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Bahati Elie uri mu bahagaze neza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yibutsa abantu by’umwihariko abageze mu bihe byo kwiheba ko Imana ikiri kumwe nabo kandi yumva ukuganya kwabo.

Iyi ndirimbo yise ‘Siryo Herezo’ ni iya Gatatu uyu muhanzi ashyize hanze kuva mu mpera za 2019, ubwo yari atangiye gukora umuziki kugiti cye.

Ni umuhanzi uririmba indirimbo ze bwite ariko akaba abarizwa no muri Korali Bethfage.

‘Siryo herezo’ ije ikurikira iyitwa ‘Aho hera’ yagiye hanze muri Nzeri 2019, ndetse n’iyo yari aherutse gukora yitwa ‘Nzakomeza Nkwizere’.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko indirimbo ‘Siryo herezo’ yayanditse agamije kwibutsa abantu kudatinya no kuzirikana ko Imana yumva kandi ariyo ihaza kwifuza kwabo.

Ati “Niyo idushoboza muri byose ndetse n’ubwo ubona bimeze nk’aho byarangiye iracyagufiteho umugambi, iracyagukunda ndetse n’igihe ubuze amagambo yo kuvuga yo irakumva kuko yumva n’icyo umutima udashobora kuvuga.”

Indirimbo nshya ya Elie Bahati yumvikanamo amajwi y’abantu batandukanye bamufashije ikaba yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris Igiraneza na Bruce Higiro.

Bahati yavuze ko ku mpamvu zo kubura uko ayikorera amashusho kubera ibihe u Rwanda n’isi barimo byo kwirinda icyorezo COVID 19 giterwa na Coronavirus ariko yiteguye kuyikorera amashusho ndetse hari n’indi mishinga myinshi ateganyiriza abakunzi b’ibihangano bye.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO