Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Bahati Alphonse mu ndirimbo nshya yanenze abimuye urukundo bakimika urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Bahati Alphonse wamamaye mu ndirimbo Birasohoye ari kumwe na King James yashyize hanze anenga abanyarwanda bo hambere bemeye kumvira abakoroni babashishikarije kwimura urukundo bakimika amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bahati yasohoye iyi ndirimbo yise ‘Ni kuki’, mu gihe kuva ku wa 7 Mata 2020, abanyarwanda batangiye icyunano n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni mu minsi 100.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko “Ni indirimbo nanditse mpitamo kuyita ‘Ni Kuki’ Nari nibajije impamvu Abanyarwanda bo ha mbere ndavuga mbere y’uko abakoroni baza bari babanye neza cyane aho umwe yaterwaga undi akamutabara ariko bigeze nyuma byose birahinduka.”

Yakomeje agira ati “ Birababaje uburyo byageze nyuma umunyarwanda agahindukirira undi akamwanga ndetse bikageza n’ubwo amwica muby’ukuri ni urwanago bimitse mu mitima yabo rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ni indirimbo avuga ko yanditse ubwe mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Aroni Niyitunga ndetse amashusho akorwa na Fayzzo.

Uyu muhanzi usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko iyi ndirimbo urebye yayikoze yibaza impamvu abanyarwanda bimuye urukundo bakimika urwango mu mitima yabo.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa ntanga nuko twakwigira kubatubanjirije bo hambere abakoroni bataraza ngo baducemo ibice ibi tuzabishobora aruko dutsinze ingenga bitekerezo ya Jenoside tukayitsinda mumitima yacu mugihugu cyacu nomumahanga yose nibwo tuzasubira kumuco wacu wurukundo nyarwo rutagira uburyarya.”

Bahati kandi yihanganishije abanyarwanda by’umwihariko ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza kwibuka biyubaka ariko banaguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO