Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Australia:Cardinal Pell yahanishijwe igifungo cy’imyaka 6 kubera gusambanya abana

Ubwanditsi , 1 week ago

“Cardinal” George Pell wari umwe mu bajyanama bakomeye ba Papa Francis, yahanishijwe igifungo cy’imyaka itandatu, ni nyuma yuko ahamijwe ibyaha byo gusambanya abana babiri b’abahungu muri Australia.

Mu Ukuboza 2018 nibwo Pell w’imyaka 77 yahamijwe gusambanyiriza aba bana mu byumba bya Katederali ya Melbourne mu 1996. Niwe muyobozi Mukuru muri Kiliziya Gatolika uhamijwe ibyaha nk’ibi.

Urubanza rwe rwabaye inshuro ebyiri kubera ko ubwa mbere itsinda ry’abanyamategeko ryari ryananiwe kumvikana, ku nshuro ya kabiri baje kumuhamya icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu uri munsi y’imyaka 16 n’ibindi bine byo gukorera ibikorwa by’urukozasoni ku bana babiri bataruzuza imyaka y’ubukure.

Mu mwaka wa mbere akigirwa Musenyeri wa Melbourne ngo Pell yasanze abana babiri b’abahungu muri kimwe mu byumba bya Kiliziya, icyo gihe misa yari ihumuje

Nyuma yo kubabwira ko bari mu byago kuko banyweye divayi ikoreshwa mu Kiliziya yabategetse gukora ibikorwa by’urukozasoni. Umwe muri aba bana niwe watanze ubuhamya, undi bari kumwe we hashize igihe yitabye Imana.

Cardinal Pell niwe muyobozi mukuru muri Kiliziya uhanishijwe igifungo kubera ibyaha byo gusambanya abana

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO