Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Appollinaire agiye kongera gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya Serge Iyamuremye


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 August 2018 saa 04:16'

Serge Iyamuremye ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ndetse uno musore akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo Yesu agarutse na arampagije ndetse nizindi nyinshi.

Kuri ubu uyu musore ngo yaba ahigijwe n’imyiteguro y’igitaramo cye cyo guhimbaza Imana gifite insanganyamatsiko ishyira abantu mu mwanya umwe wo kuramya baramisha umutima “ One Spirit Worship Concert” .” iki gitaramo kikaba kizaba kwitariki 26 kanama 2018 ,kikaba ari igitaramo ahanini uno muhanzi yateguye agamije gushima no guhimbaza Imana.

JPEG - 172 kb
Serge agiye konmgera gukora igitaramo cy’amateka

Iki gitaramo giteganijwe kubera muri Serena Hotel kukinjiramo ni amafaranga 5000 ahasanzwe na 10000 mu myanya y’icyubahiro ndetse na table y’amafaranga 160000.

Mu kiganiro kirekire Serge yagiranye na Iyobokamana.com yabajijwe impamvu bakunda kwishyuza ibitaramo byabo mu gihe kandi biba byitwa kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana ,aha mu gusubiza uno musore akaba yagize ati :”njyewe sinemeranya n’abantu bavuga ko abantu dukora gospel tutagakwiye kwishyuza , impamvu ni uko ahanini natwe ibyo tuba twifashije muri ibyo bitaramo tuba turibu byishyure abadufasha baba baribwishyurwe, niyo mpamvu rero navuga ko ituma twishyuza uretse ko no kwishyura ku muntu waje mu gitaramo biba ari ugushyigikira umuhanzi kandi ni nuburyo bwiza bwo guhindura nabatarahinduka ngo bahinduke”.

JPEG - 212.8 kb
Appollinaire azaba ahabaye

Asoza Serge Iyamuremye yashishikarije abakunzi be ndetse nabakunzi bumuziki uhimbaza Imana kuzitabira iki gitaramo cyane ko azafatanye nabandi bahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana , muri abo barimo Appollinaire , Patient Bizimana, True Promises ndetse na Arsene Tuyi.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.