Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Mutabazi Kabarira yavuzeko umukozi w’Imana akwiriye guhabwa akayabo k’amaturo kugirango asengere umuntu

Ubwanditsi , 1 month ago

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice, Umushumba w’Itorero ‘New Covenant Kingdom Citizen’ uzwiho kurangwa n’udushya twinshi ,yavuzeko umuntu wese ufite icyifuzo gikomeye knadi agashaka ko umukozi w’Imana amusengera agomba kumushyira ituro rinini kuko kwizera ku muntu ngo gupimirwa mu ngano y’ituro utanga.

Ibi Apôtre Mutabazi Kabarira yabivuze kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Gashyantare 2019 ubwo yari yatumiwe nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana mu giterane cy’amasengesho kibera mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ryo mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo.


Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yavuzeko ingano y’ituro yerekana ingano yo kwizera ku muntu

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana yahaye umutwe wo "Kwizera " yabwiye abakristo ko umuntu iyo afite ikifuzo gikomeye agomba kujya kureba umukozi w’Imana yitwaje ituro ritubutse kuko ukwizera ku muntu gupimirwa mu maturo .Bivuzeko uwatanze ituro rito aba afite kwizera gucye naho uwatanze akayabo k’amaturo akaba afite kwizera kwinshi .

Aha Apôtre Mutabazi Kabarira yatanze urugero rw’umwe mubakristo be uherutse kumuhamagara amubwira ngo amusengere afite icyifuzo cyuko Imana yamuha Miliyoni ijana maze ngo Apôtre abwira uwo mu Kristo ko agomba kuzana ituro kugira ngo amusengere.

Ati:"Uyu mukristo nagiye kubona mbona anzaniye Envellope irimo amafaranga ibihumbi bibiri nk’ituro ryo kugira ngo musengere musabira Miliyoni 100 ,nahise nkubutwa n’inkuba mubwirako bitakunda ko musengera kubera ingano y’ituro rike yazanye maze nawe ambwira ko mugushije cyane musubizako ari amafaranga ye ntayo namusubiza kandi ko no kumusengera ntamusengera kuko kwizera kwe ari gucye cyane .

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yavuzeko ubundi abakristo bakwiriye gusobanukirwa ko Kwizera ku muntu kugaragazwa n’ituro umuntu ashyira umukozi w’Imana ngo amusengere kuberako ufite kwizera kwinshi atanga ituro rinini kandi ufite kwizera gucye atanga ituro rito .

Ikindi Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yavuze ngo nuko mu gihe umuntu afite ikifuzo gikomeye agomba kugitegurira ituro ritubutse kugirango abakozi b’Imana bagisengere kibashe gukemuka .

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yibukirwa ku nkuru yigeze avuga yavugaga ko ngo hari igihe umuntu ashobora gusambana ntibimubere icyaha ,icyo gihe yavugaga ngo nko mu gihe umuntu yaba ari mu kazi ko kuneka n’izindi nkuru zitandukanye yagiye atanga ntizivugweho rimwe n’abantu .



Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice ibi yabivugiye imbere y’iteraniro ry’abantu benshi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO