Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Mukabadege Liliane watawe muri yombi yasabye imbabazi

Editorial , 1 month ago

Umuyobozi w’Itorero ry’Umusozi w’Ibyiringiro, Apôtre Mukabadege Liliane watawe muri yombi akekwaho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus yavuze ko naramuka ahawe imbabazi atazabyongera.

Ku wa 4 Mata 2020, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugore ivuga ko yafashwe akabeshya abapolisi ko agiye kuri Radio ikorera mu Mujyi wa Kigali gutangaho ikiganiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco yavuze ko amabwiriza yashyizweho abantu bahora bakangurirwa kuyubahiriza kandi hari na serivisi z’ingenzi bagomba kujya gusaba ariko bakirinda kubeshya.

Ati “Nk’uko twagiye tubibabwira inshuro nyinshi, twabwiye abanyarwanda ko muri ibi bihe bemerewe serivisi z’ingenzi ariko ko nta mpamvu yo kubeshya polisi.”

“Ariko ikigaragara ni uko umuntu akubwira ati ngiye gutanga ikiganiro, nk’uyu mudamu twafashe ariko yarangiza tugasanga yari agiye ku rusengero rwe. Ni amakosa akomeye cyane rero nta mpamvu yo kubeshya polisi.”

Apôtre Mukabadege yemeye ko yarenze ku mabwiriza ariko yavuye mu rugo agiye gutanga ikiganiro kuri radio ariko bikaba ngombwa ko anyura ku rusengero gufata Bibiliya.

Yagize ati “Nari ngiye kuri radio ariko nanyuze ku rusengero gufata Bibiliya bambwira ko bitari byemewe, ikindi cyaburagaho ni icyemezo cya Polisi.”

Uyu muvugabutumwa usanzwe atuye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi ari naho yafashwe avuye yasabye imbabazi avuga ko naramuka ababariwe atazabyongera.

Ati “Ni amakosa kuba twaranyuze ku rusengero, ibi byose byashoboka bakatubabarira ntabwo twazabyongera.”

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abantu kuguma mu rugo bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa ariko niba hari serivisi zihutirwa kandi ziri ngombwa bakeneye bakaba bajya kuzishaka ariko birinda kubeshya.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO