Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Mignone Kabera yatunguwe akorerwa ibirori bikomeye byo kumwifuriza isabukuru y’amavuko (Amafoto)

Ubwanditsi , 5 months ago

Apôtre Alice Mignone Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church yakorewe ibirori bikomeyee byo kumwifuriza isabukuru nziza byari byiganjemo abakirisitu abereye umushumba, bimukora ku mutima.

Ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 2019, nibwo uyu mukozi w’Imana Apôtre Mignonne yatunguwe na bamwe bo mu muryango we, inshuti ze ndetse n’abayoboke be, mu biroro byo kumwifuriza umunsi mwiza w’ itariki yaboneyeho izuba.

Ibirori bikomeye byakorewe Apôtre Alice Mignone byabanjirijwe n’ubutumwa bwinshi bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bwanditswe n’abantu b’ingeri zitandukanye bamwifuriza isabukuru nziza, kugira ishya n’ihirwe mu buzima bwe ndetse n’ibindi byiza bishimangira urukundo bamufitiye.

Benshi mu bamubwiye amagambo yo kumwereka ko bifatanyije na we ku munsi w’ingenzi kuri we, barimo abo bakorana ivugabutumwa, abaririmbyi n’abandi babarizwa mu ruhando rw’umurimo w’Imana.

Mu bitabiriye ibirori by’isabukuru ya Apôtre Mignonne barimo n’umugabo we Kabera Eric washimye umugore we umuhate bagira mu bikorwa bye by’umwihariko umurimo w’Imana, anamwifuriza gukomeza kwaguka.

Mu mwaka ushize wa 2018, Apôtre Mignonne nabwo yatunguriwe mu giterane 7 Days of Worship ubwo abana bato bamwifurizaga isabukuru y’amavuko.

Apôtre Alice Mignone Kabera yatunguwe akorerwa ibirori byo kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko

Ni ibirori byarimo abo mu muryango we, inshuti ze za hafi na bamwe mu bo ayobora mu itorero rye

Apôtre Alice Mignone Kabera byamushimishije biramurenga

Byabaye ibyishimo bisendereye kuri we n’abo mu muryango we

Akanyamuneza kari kose


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO