Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ibintu 2 bidahinduka bituma Imana ihora yitwa Imana

Ubwanditsi , 2 months ago

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, yagaragaje ibintu bibiri bikomeye kandi bidahinduka bituma Imana ikomeza kuba Imana.

Apôtre Gitwaza yabigarutseho ubwo yatangaga inyigisho ngufi agenera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga buri munsi.

Uyu muvugabutumwa wigaruriye imitima y’abatari bacye mu Rwanda no hirya no hino ku Isi, kubera inyigisho ze zibanda ku buhanuzi n’ibitangaza birimo gukiza indwara n’ibindi, avuga ko ibintu bidahinduka ku Mana ari amasezerano yayo ndetse n’indahiro yayo.

Yagize ati “Ibintu bibiri bikomeye bituma Imana ikomeza kwitwa Imana ni Amasezerano yayo ndetse n’indahiro yayo.”

“Imana ntihinduka mu masezerano yayo no mu ijambo ryayo.Iyo Imana ivuze, ibyo ivuze biruzura kandi irabisohoza.”

Aha Apôtre Gitwaza yahise atanga urugero mu ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya mu Abaheburayo 6:17-19 aho ivuga ko ‘Imana ubwayo yavuze, irasezeranya, irangije gusezeranya ishyiraho indahiro’.

Akomeza avuga ko k ub erako Imana nta wundi uyiruta ngo “Yirahiye mu izina ryayo, ibasha gusezeranya ibyo yavuze.” Kuko iravuga yarangiza kuvuga ikishyiraho indahiro yayo cyangwa se ikibohesha indahiro kugira ngo ikwereke ko ibyo yavuze ari ukuri.

Apôtre Gitwaza yaboneyeho gusaba buri wese gukomera ku isezerano ry’Imana kuko ibyo yavuze bitajya bigenda ngo bihere.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ibintu 2 bidahinduka bituma Imana ihora yitwa Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO