Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Gitwaza yimitse abashumba batandatu mu birori binogeye ijisho (Amafoto na Video)

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi yimitse abashumba batandatu abaragiza umukumbi w’intama nyuma yo kubasukaho amavuta y’umugisha abasaba kuba indakemwa no gusohoza ubutumwa bahawe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Mutarama 2020, kuri muri Zion Temple Celebration Centre Gatenga, niho habereye ibi birori byitabiriwe n’bakristo b’iri torero, abashumba b’amatorero ya Zion Temple hirya no hino mu gihugu ndetse n’imiryango y’abahawe inkoni y’ubushumba.

Abimitswe bari basanzwe bakora umurimo w’Imana ariko badafite inshingano z’abashumba ariko kuri ubu bagizwe abashumba ndetse bamwe bahabwa kuyobora Paruwasi.

Abashumba batandatu bimitwe ni Wilonja avuye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ndizeye Olivier wo muri Zion Temple Ntarama i Nyamata, Habyarimana Alphonse na Ngendahayo Jacques bose baturutse muri Zion Temple Nyamagabe.

Ngendahayo Jacques yahise agirwa umushumba mukuru yungirizwa na Ngendahayo
Abandi bashumba bimitswe ni Sentozi Augustin waturutse muri Zion Temple Rwamagana, Gisore Richard waturutse muri Zion Temple Rusizi.

Mu butumwa yahaye aba bashumba bimitswe, Apôtre Dr Gitwaza yavuze uyu munsi ari umunsi udasanzwe mu murimo wa Zion Temple Celebration.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ntusanzwe muri uyu murimo wa Zion Temple Celebration! Ndizera ko aba bene data bakwiriye gusigwa bagahabwa umurimo w’ubushumba, mwe muteraniye hano turabasaba nk’itorero mubitwemerera niba mwemera ko bakwiriye gusigwa,[.....] Kandi muzabashyigikire mu masengesho nk’abashumba banyu kandi Imana ibahe umugisha.”

Apôtre Dr Gitwaza yibukijwe abahawe inshingano ko bagiye kuba abakozi b’Imana mu itorero ryayo ryera kandi bahamagariwe kwamamaza umuzuko wa Kristo bakabwiriza ubutumwa bwiza no guhamiriza Ubumana bwe nk’umwami w’abami n’abatware.

Ati “Muhamagariwe kurinda kwizera, kurinda ubumwe na gahunda nziza y’itorero. Muhamagariwe kwizihiza no kurinda neza imihango y’itorero, kwimika abadiyakoni, abayobozi bashinzwe imirimo itandukanye mu rusengero.”

Apôtre Dr Gitwaza yabahaye kandi umurage wo kwizera nk’ukwaranze intumwa n’abahanuzi.

Abimitswe bemereye imbere y’ikoraniro ko bazubaha bakanubahiriza umuhamagaro no kwizera kose kwa Kristo kandi bazaba abizerwa mu gusenga no kwiga ndetse no gusohora ibyanditswe byiza kandi bamamaze ubutumwa bwiza bwa Kristo. Apotre Gitwaza yasabye abashumba bashya bimitwe muri Zion Temple kurangwa n’imyifatire itunganye Abashumba batandatu bashya bimitswe mu Itorero rya Zion Temple mu Rwanda Nyuma yo kwimikwa baramburiweho ibiganza n’intumwa y’Imana Paul Gitwaza Abimitswe barahiriye kuzubahiriza inshingano zo gukora umurimo w’Imana bahawe Ibirori byo kwimika abashumba bashya muri Zion Temple byari byitabiriwe n’abantu batandukanye Abimitswe bafata ifoto y’urwibutso n’Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza Imiryango yabo yari yaje kubashyigikira mu ntambwe nshya bateye yo kuragizwa intama z’Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO