Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apôtre Dr Gitwaza yavuze impamvu abakobwa biyahura ngo abasore babanze

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza yasabye abakristo gushyira Imana mu mwanya wayo aho kuyibangikanya n’abandi bantu cyangwa ibindi bintu mu mitima yabo.

Yabigarutseho mu nyigisho yahaye Abakristo bari bitabiriye amateraniro yo kuri Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Apôtre Dr Gitwaza yasabye Abakristo kumenya gushyira ibintu mu mwanya wabyo bakibuka ko mu mutima wabo ari Imana yonyine igomba kujyamo aho kuyibangikanya n’amafaranga cyangwa bagenzi babo.

Yagize ati “Kwiringira Imana ni ukuyiha umutima wawe wose, Bene Data buri kintu kigira aho kiba, urukweto ruba mu kirenge, amafaranga aba muri banki, inyama zikaba muri firigo, ibaze musanze firigo nayishyizemo inkweto naho inyama nkazishyira mu nkweto. Muzi icyo mwavuga? Muti yasaze kubera ko nashyize ibintu ahatari ho.”

Yakomeje agira ati “Imana nayo[…….] iba mu mutima. Iyo ufashe ibindi bintu ukabishyira mu mutima wawe ni nko gushyira inkweto muri firigo. Ese ni iki kiri mu mutima wawe? Umutima wawe ntiwakagombye kubamo ifaranga, wabana n’umugore wawe ariko ntiwakagombye kumushyira mu mutima bagira aho bababa ariko Imana yonyine niyo iba mu mutima.”

Uyu mukozi w’Imana yifashishije amagambo aboneka muri gitabo cya Bibiliya muri Yesaya 30:18, avuga ko “Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.”

Apôtre Dr Gitwaza yavuze ko akenshi muri iyi minsi hakunze kugaragara abantu biyahuye bitewe n’uko bahemukiwe n’abo biringiye, ibintu avuga ko biba bikwiye ko bapfa kuko baba biringiye abantu kandi bakagombye kwiringira Imana gusa.

Akomeza agira ati “Nudashyira Imana mu mutima, uzaba wishe ibintu, impamvu abantu biyahura ni iyihe? Ngo uriya mukobwa yanyanze, uriya muhungu yanyanze ndapfuye. Nta kuntu utapfa nyine wamushyize mu mwanya utari uwe. Bibiliya iravuga ngo havumwe uwiringira umwana w’umuntu.”

“Abantu turabana kandi tukabakunda ariko si abo kwiringira. Imana niyo yonyine yo kwiringira ariko iyo ufashe umuntu ukamwiringira uba wakoze rya kosa ryo gushyira inkweto muri firigo. Imana yonyine niyo yicara mu mutima wawe.” Apôtre Dr Paul Gitwazayasabye Abakristo kwiringira Imana gusa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO