Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apostle Mignonne yahanuye ko 2020 ari umwaka wo kuvugururwa (Amafoto na video)

Editorial , 3 January

Intumwa y’Imana Alice Mignonne Umunezero Kabera yahanuye ko umwaka wa 2020 ari uwo kuvugururwa no guhindurirwa amateka by’umwihariko ku bizera Imana.

Apostle Mignonne yatangaje ubu buhanuzi mu gitaramo cy’amashimwe gisoza umwaka wa 2019, cyabereye ku cyicaro cy’Umuryango Women Foundation Ministries abereye Umuyobozi Mukuru.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019, rishyira ku wa 1 Mutarama 2020, cyari kitabirwe n’imbaga y’abakristo bateraniye Kimuhurura baje gushimira Imana yabanye nabo mu 2019 no kuyiragiza umwaka mushya wa 2020.

Apostle Mignonne yabwiye abizera ko Imana igiye kubakorera ibitangaza muri uyu mwaka wa 2020, aho izavugurura amateka yabo.

Ati “Ntabwo ndahindura ikigo cyawe cyangwa ngo mpindure wowe ariko ndafata wowe nguhindure. Murakaza neza mu mwaka wo kuvugururwa.”

Yakomeje agira ati “Ndumva nshakishwa ngo mbwire itorero ry’abera ko atari isi gusa igiye kuvugururwa ahubwo ijuru rigiye kuvugururwa.”

Iyi ntumwa y’Imana yakomeje isaba abantu kubwira bagenzi babo ko Imana igiye kuvugurura ibintu byabo byose mu buryo bw’umwuka n’umubiri.
Apostle Mignonne yabwiye abizera ko Imana igiye kubakorera ibitangaza muri uyu mwaka wa 2020, aho izavugurura amateka yabo

Bafashwe n’ibyishimo babwiwe inkuru nziza y’uko mu mwaka wa 2020 bazavugururirwa amateka
Abakristo benshi bari bitabiriye igitaramo gisoza umwaka wa 2019, biteguye kwinjira muri 2020 bari kumwe n’umwami Yesu Kristo
Bibutse imirimo Imana yabakoreye mu 2019,barapfukama barayishima


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO