Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Apostle Dr Gitwaza yavuze ko mu bituma wemerwa n’Imana harimo ‘ituro’

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Intumwa y’Imana Dr. Paul Muhirwa Gitwaza yavuze ko kugirango Imana ikwemere usabwa gukora ibintu bitandatu birimo no gutanga amaturo ashimwa.

Yabigarutseho mu kiganiro Isaha y’Agaciro kinyura kuri radiyo Authentic aho yavuze ko ukwezi kwa Mutarama ari nako kwa mbere k’umwaka wa 2020 kwari ukwahariwe impuhwe n’imbabazi z’Imana.

Yakomeje asaba abakristo kumenya ibihe barimo kuko ukwezi kwa Gashyantare ni ukwezi ko kwemerwa n’Imana.

Ati “Uyu ni umwaka w’ingororano ariko ukwezi kwa kabiri ni uko kwemerwa, tuvuye mu kwezi kwa mbere kw’impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo, ibyo twanyuzemo twagiye tubona ukuboko kw’Imana n’impuhwe zayo.”

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko kuba uku kwezi kwa Gashyantare ari ukwahariwe kwemerwa n’Imana, yasabiye abakristo kwemerwa n’Imana mubyo bazakora muri uku kwezi kwa Gashyantare.

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo ibintu bikurikira byemerwe ku buzima bwawe; Imana yemere ubuzima urimo, ituro uratanga muri uku kwezi, amasengesho uzakora, ubuhamya uzatanga kandi Imana yemere kuzamurwa cyangwa gushyirwa hejuru kwawe, icya Gatandatu Imana yemere uko imeze izamure izina ryawe.”

Apostle Dr Gitwaza yavuze ko mu bituma Imana yemera abantu harimo ituro, ati “Ikindi Imana yemera mu buzima bwawe ni ituro, burya muri Bibiliya ndetse iyo turebye hari ituro ryemerwaga n’iritemerwa kandi yose ari amaturo.”

Yakomeje agira ati “Igihe Elie yari ku musozi w’Ikarumeri haje abasenga bayari nabo batanga ituro ariko ituro ryabo ntiryemerwa. Ndagira ngo Imana yemere ituro ryawe, yemere ibyo uyiha kuko wayiteganyirije ituro.”

Apostle Dr Gitwaza yasabiye abamukirikira kugira ngo uku kwezi ibyo bazatanga nk’amaturo bizemerwe n’Imana.

Ese ni ngombwa gutanga ituro?

Ibyanditswe bitagatifu bigaragaza ko hatangiye gutangwa amaturo kuva ku bana ba mbere b’ikiremwamuntu aribo Gahini na Abeli, ndetse batubwira uburyo Imana yashimye amaturo meza yatanzwe neza na Abeli, intungane.

Byongeye, uwatangaga ituro ribi cyangwa akarimanganya, ntabwo byamugwaga amahoro aha abazi neza inkuru zo muri Bibiliya baribuka Gahini, Ananiya na Safira.

Ku bakristo amaturo batanga agaragaza urukundo n’igitinyiro bafitiye Imana.
Gutanga ituro ni ngombwa kandi n’inshingano y’umukristu.

Iyo utanze ituro ryawe neza kandi ubikuye ku mutima bikuzanira umugisha( urugero: Abrahamu wari ugiye gutanga umuhungu Izaki).


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO