Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Anointed Worshippers bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Itsinda Anointed Worshippers rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana ryashyize hanze indirimbo yaryo ya mbere bise ‘Mfite Ibihamya’,ishimangira intangiriro y’urugendo rwo kwagura ivugabutumwa ryabo.

Aba bahanzi bakorera mu Itorero Bethlehem Miracle Church i Nyamirambo bavuze ko kuba iyi ndirimbo ariyo ya mbere yabo itunganyije mu buryo bw’amajwi [Ikozwe muri studio], bivuze ko ari intambwe bateye kandi bazakomeza.

Iyi ndirimbo ni iyambere bashyize hanze kuva batangira kuririmba, dore ko n’ubundi ari itsinda riyobora abandi mu kuramya no guhimbaza Imana mu rusengero rwabo.

Mu kiganiro bagiranye na IYOBOKAMANA, aba bahanzi bavuze ko iyi ndirimbo yabo bakoze ifite ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko bagomba gushima Imana ku byo yagiye ibakorera.

Aba bahanzi bavuze kandi ko iyo basubije amaso inyuma basanga buri wese atabura icyo ashima Imana ari nayo mpamvu nabo bifashishije impano yabo mu gushima ibyiza Uwiteka adahwema kubagirira.

Iyi ndirimbo ‘Mfite Ibihamya’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Boris Igiraneza.

Anointed Worshippers ni itsinda rigizwe n’abasore n’inkumi ndetse n’abakuze bagiye bakora ubukwe, biswe iri zina ku itariki ya 15 Werurwe 2014, bagitangira bari bake, kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bagera kuri 71, ribarizwa mu itorero rya Bethlehem Miracle Church riyoborwa na Pasiteri Muzindutsi Faustin.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO