Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amerika: Ubuhamya bw’umubyeyi wasengewe kuri Telephone n’umukozi w’Imana yibereye i Kigali agakira indwara ikomeye-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 January 2019 saa 10:33'

Umubyeyi uba k’umugabane w’Amerika aratanga ubuhamya bw’uburyo yaramaze umwaka wose urenga ari umurwayi wari warahinamiranye amaguru kuburyo yagenderaga mukagare maze ahamagara umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco akamusengera kuri Telephone agakira.


Bishop Harerimana Jean Bosco akomeje gukoreshwa n’Imana ibitangaza bikomeye

Uyu mubyeyi wohereje amashusho avugako ashima Uwiteka kubera igitangaza Imana yamukoreye kw’italiki 27 Ukuboza 2018 aho avugako nyuma yo kureba inyigisho n’ibitangaza Imana ikoresha Bishop Harerimana Jean Bosco yamuhamagaye amutekereza uburwayi maranye umwaka urenga maze aramusengera ubu akaba yarataye akagare yagendagamo .

Uyu mubyeyi avugako yakorewe Deliverance nyuma yuko yari yarageraje gusenga bishoboka ariko bikanga nkuko abyivugira mu buhamya atanga .

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya ZeraphathHoly Church mu Rwanda, umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye aho asengera abantu barwaye indwara zari zarananiranye bagakira yaba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo nkuko bigenda bitangwa mu buhamya bw’abari barwaye bakize.

REBA UBUHAMYA BW’UYU MUBYEYI WAKIZE ASENGEWE KURI TELEPHONE:

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.