Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amerika: Pasiteri yiyahuye nyuma yo kuyobora umuhango wo gushyingura uwiyahuye

Jean Claude Ndayishimiye , 1 week ago

Pasiteri Jarrid Wilson wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yiyahuye amaze kuyobora umuhango wo gushyingura umugore wiyahuye ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ubwiyahuzi.

Amakuru ava muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko uyu mupasiteri yayoboraga itorero Christian Fellowship Church riherereye muri Leta ya Calfornia,ndetse akaba yari afite ikigo yashinze cyita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Iby’urupfu rwe nk’uko The Christian Post dukesha iyi nkuru ibivuga ngo bije bikurikiye amagambo yari aherutse kwandika abicishije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Twetter aho yavugaga ko gukunda Yesu bidashobora gukiza indwara zo mu mutwe nubwo bifite akamaro.

Icyo gihe Pastor Jarrid Wilson yagize ati: “Gukunda Yesu si umuti w’ibitekerezo byo kwiyahura. gukunda Yesu si umuti ukiza agahinda gassaze (depression). Gusa ntibisobanuye ko Yesu atadufasha cyangwa ngo aduhe ituze. Abikora iteka.”

Mu bashenguwe n’urupfu rwa Pastor Jarrid Wilson harimo n’umugore we Juli wavuze ko n’ubwo apfuye adateze kuzabava mu mitima nk’umuntu wabayeho akora ibikorwa by’indashyikirwa.

Yagize ati “ Nzagukunda iteka Thomas Jarrid Wilson, gusa sinabura kuvuga ko urupfu rwawe ruduciyemo igikuba. Ndabizi wankundaga njye n’abahungu bawe gusa nizeye ko nkigufite nk’umugabo wanjye ndetse ukaba na Papa w’abahungu banjye.”

Pasiteri Greg Laurie wari inshuti ya nyakwigendera yatangaje ko iki ari igihe cy’umuborogo ku bakirisitu by’umwihariko abasengera mu itorero rya Christian Fellowship Church.

Yakomeje avuga ko abantu badakwiriye gutekereza ko abashuba ari abantu batagira uburibwe cyangwa ibibazo bya buri munsi nk’abantu.

Ashingiye kuri ibi, Laurie yavuze ko abapasiteri ari bantu bakeneye kuvugana n’Imana ngo ibahe imbaraga n’ubundi bufasha bwa buri munsi.

Pasiteri Jarrid Wilson yiyahuye nyuma y’igihe gito ayoboye umuhango wo gushyingura umuntu wiyahuye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO