Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amatike y’igitaramo ‘Mpa Amavuta’ cya James na Daniella yatangiye gucuruzwa

Editorial , 5 months ago

Itsinda ry’umuryango wa Rugarama James na Rugarama Daniella bamaze kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka James&Daniella riri gutegura igitaramo kitiriwe indirimbo yabo ‘Mpa Amavuta’.

Iki gitaramo cyiswe ‘Mpa Amavuta Live Concert’ giteganyijwe kuba ku wa 1 Werurwe 2020, muri Kigali Arena, nicyo cya mbere aba bahanzi basanzwe barashakanye nk’umugore n’umugabo bazaba bakoreye mu Rwanda kuva batangira umuziki wabo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000Frw, mu myanya isanzwe ibihumbi 10Frw muri VIP ndetse n’ibihumbi 20Frw muri VVIP. Kuri ubu amatike ari gucururizwa ku rubuga rwa Internet rwa www.ishema.rw

Rugarama James yavuze ko kugeza ubu amatike asanzwe nayo yamaze gukorwa aho biteganyijwe ko abayashaka bazayasanga kwa Makuza no muri Monaco Caffe n’ahandi hantu bazagenda bamenyeshwa.

Indirimbo Mpa Amavuta yitiriwe iki gitaramo yarakunzwe cyane ku buryo yatumye izina James&Daniella rimenyekana cyane ko imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni kuri Youtube mu mezi 7 gusa imaze kuri uru rubuga.

Aba bahanzi baherutse kubwira IYOBOKAMANA ko imyiteguro y’iki gitaramo bayigeze kure kandi biteguye gufatanya n’abazitabira kuramya no gushima Imana kuko ariyo ntego nyamukuru y’iki gitaramo.

Reba ikiganiro James&Daniella baherutse kugirana na IYOBOKAMANA


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO