Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amatike y‘Igitaramo cya Gisubizo Ministries gitegerejwe na benshi yageze ku isoko

Ubwanditsi , 22 May

Ubuyobozi bw’itsinda ry’abaramyi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Gisubizo Ministries, batangaje ko amatike yo kwinjira mu gitaramo gikomeye kiswe ’Worship Legacy Season II’ iri gutegura yamaze kugera ku isoko.

Igitaramo ’Worship Legacy Season II’ gitegerejwe n’abatari bacye, kizabera ku Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019 muri Intare Conference Arena i Rusororo, amatike yo kukinjiramo yageze ku isoko aho azagurishirizwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo korohereza abakunzi b’iri tsinda.

Itsinda Gisubizo Ministries ryamamaye mu ndirimbo ’Nguhetse ku mugongo’, ’Amfitiye byinshi’ , Sinzahwema, Uzandengere, n’izindi zinyuranye zomoye imitima ya benshi bakunda indirimbo zihimbaza Imana.

Buri mwaka Gisubizo Ministries ikora igitaramo cyitwa ’Worship Legacy’. Igitaramo cyo muri uyu mwaka bagitumiyemo abahanzi n’abaririmbyi bari mu bakunzwe cyane mu Rwanda, barimo Bosco Nshuti, James na Daniella, Shakinah Wrship Team, Alarm Ministries na Healing Worship Team.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP ndetse na 15,000 muri VVIP. Icyakora abagura amatike mbere y’igitaramo baragabanyirizwa ibiciro dore ko itike ya make ari 3,000Frw naho itike yo mu mwanya y’icyubahiro ikaba igura 8,000Frw.

Ngabire Vincent umuhuzabikorwa w’iki gitaramo yatangaje ko amatike yatangiye kugurishwa mu korohereza abashaka kwitabira iki gitaramo ngarukamwaka cyo ’Gusiga umurage mu kuramya no guhimbaza Imana’.

Yanavuze ko hari imodoka z’ubuntu zizatwaza abazitabira iki gitaramo ndetse zikazanabagarura nyuma y’igitaramo. Abaguze amatike mbere bazatwarwa n’izi modoka zizaba ziparitse ku isoko rya Kimironko ndetse n’i Remera kuri Station.

Abashaka kugura amatike hakiri kare barayasanga aha hakurikira; Bourbon Coffe (Intare Conference Arena, MTN na UTC), Cafe Ark ku Kisimenti kwa C John, Kigali City Market no ku nsengero zitandukanye zirimo; Zion Temple mu Gatenga, Eglise Vivante, Calvary Ministry Remera, Foursquare Gospel church, ERC Kimisagara, ERC Masoro na Healing Centre Remera. Bashobora no kuyagura ku rubuga www.ishema.rw.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO