Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amateka i Huye? Impamvu utagomba kubura mu gitaramo cya Israël Mbonyi

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Ndabyibuka neza nk’ibyabaye ejo kubera ko nibwo bwa mbere nari mbonye aho umuntu ashobora kugera ahabereye igitaramo agasanga abasore b’ibigango ku muryango aho kumuha ikaze bakamubwira ko ibyicaro byashize yewe n’amatike yashize.

Hari ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2015, yari inshuro ya mbere umuhanzi Monyicyambu Israël [ Israël Mbonyi], akoreye igitaramo mu Rwagasabo ndetse ni nabwo benshi bari bamubonye n’amaso yabo.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel, kizana impinduka mu muziki bidaturutse ku kuba abakitabiriye bari benshi gusa ahubwo n’impano y’uyu musore wari ukiri muto watunguranye akerekana ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ushyigikiwe n’abatari bake.

Nyuma y’imyaka ibiri, hari ku wa 10 Ukuboza 2017, uyu muhanzi yongeye guca agahigo yuzuza ihema ry’ahazwi nka Akagera Hall muri Kigali Conference & Exhibition Village, mu gitaramo cyari cyateguriwe kumurika alubumu ye ya kabiri.

Ku wa 10 Gashyantare 2019, uyu muhanzi utarakunze kugaragara mu bitaramo hano mu Rwanda yongeye kwiyereka imbaga y’abakunzi be mu kindi cyari gikomeye yari yahuriyemo n’umuramyi Don Moen cyari kiswe MTN Kigali Praise Fest Edition I.

Israël Mbonyi ni umuhanzi ufite ibigwi bihambaye mu gihe gito amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri ubu afite igitaramo cy’amateka ari gutegura I Huye muri Kaminuza y’u Rwanda [Grand Auditorium] kizaba kuri iki Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020, guhera I saa kumi n’imwe z’umugoroba. Mbonyi azafashwa na Prosper Nkomezi ndetse na Serge Iyamuremye

Ubwa mbere hanze ya Kigali

Igikundiro afite gituruka ku buryo ari umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zikora ku mitima ya benshi, kiri mu bituma benshi bakomeza kumusaba kubategurira ibitaramo bitandukanye by’umwihariko abaturuka hanze y’Umujyi wa Kigali.

Mu gusubiza ibyifuzo by’abakunzi b’ibihangano bye, avuga ko binyuze muri 12Stones imufasha mu bikorwa bye bya muzika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bateguye uburyo bwo gukora ibitaramo hanze ya Kigali.

Kuri iyi nshuro uyu muhanzi azahera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ahari Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ari naho igitaramo kizabera kuri iki Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020.

Iyi ntabwo ariyo mpamvu yonyine ituma by’umwihariko abatuye mu Majyepfo bitabira iki gitaramo kuko uretse uyu muhanzi kizaba kinarimo abaramyi bakunzwe cyane muri iyi minsi aribo Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye.

Ikindi kintu gishobora gutuma udacikwa iki gitaramo ariko ni ibiciro byo kwinjira dore ko aricyo cya mbere Israël Mbonyi akoze kwinjira ari amafaranga make cyane ugereranyije n’ibindi byose yagiye akora.

Kwinjira muri iki gitaramo cyahawe izina rya “ IsraëlMbonyi Live Concert in Huye’, ku banyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku 2000Frw naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw.

Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Kuri ubu ushobora kugura itike kuri Airtel Money aho ujya muri telefone yawe ukandika *500*4*2*1# ugakurikiza amabwiriza.

Kuri Code ukoresha; 1stones hanyuma ugashyiramo agaciro k’itike ishaka kugura (2000Frw cyangwa 5000Frw) hanyuma ugashyiramo umubare w’ibanga, ubundi ugakanda kuri #.

Kugura itike mbere y’igitaramo ni byo byiza ndetse biranahendutse dore ko ku munsi w’igitaramo itike ya macye izaba igura 3,000Frw.

Amateka i Huye?

Amateka y’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UR-Huye Campus] , ahora ari umwihariko kandi n’iyi bigeze muri muzika ntibitandukana kuko n’ubwo Israël Mbonyi agiye gutaramira aha hantu nawe arabizi ko hafite amateka.

Mu mateka ya vuba n’ubwo ari hanze y’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko abahanzi bo muri The Mane barimo Safi Madiba na Marina baribuka ibyabayeho mu 2018, kuko igitaramo bakoreye muri iyi Grand Auditorium kitabiriwe n’abantu mbarwa.

Abarebera hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahamya ko umuhanzi Israël Mbonyi ari umwe mubo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda banyotewe ari benshi ndetse n’abaturage bo mu Mujyi wa Huye ngo bashobora kuzitabira ari benshi.

Ikindi kandi gishobora guhamya ko Israël Mbonyi azakora amateka muri UR-Huye ni uko abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo ari abahanzi bagezweho kandi n’ibiciro byo kwinjira bikaba byarashyizwe hasi cyane.

Ibi byose ariko ngo bijyana n’uburyo bwakoreshejwe mu kwamamaza iki gitaramo cya #IsraëlMbonyiLiveConcert inHuye”, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru n’ibindi. Israel Mbonyi azwiho gukora ibitaramo byitabirwa ku rwego rwo hejuru/Photo:IGIHE

Amateka avunaguye ya Israël Mbonyi

Mbonyicyambu Israël wamenyekanye cyane nka Israël Mbonyi, yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1992 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Uvira nyuma umuryango we uza kwimukira aho umubyeyi we avuka i Mulenge mbere yo kuza gutura mu Rwanda.

Muri 1997 ni bwo Israël Mbonyi hamwe n’umuryango we bageze mu Rwanda, muri RDC akaba yarahabaye igihe gito dore ko yahavuye afite imyaka 5 y’amavuko.

Mu mabyiruka ye Mbonyi yakundaga gucuranga ndetse no mu bigo yizemo byose uhereye i Musanze, muri Ecole d’Art de Nyundo ndetse na Ecole des Sciences de Nyanza mu yisumbuye mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [Math, Physics & Chemistry] n’aho yize kaminuza mu Buhinde kugeza amenyekanye mu Rwanda.

Israël Mbonyi ubu abarizwa mu itorero rya Restoration church riyoborwa na Apotre Masasu. Uyu muhanzi w’imyaka 27 yanyuze muri Korali zirimo iyitwa Intumwa za Yesu, Groupe de Louange y’i Nyanza, itsinda ryitwa Amani n’ayandi.

Israël Mbonyi yari asanzwe ahimba indirimbo akaziha abantu cyangwa amakorali ariko igihe yatangiye kuririmba ni igihe yari arangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya kwiga mu Buhinde.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo Israël Mbonyi yafashe gitari ye yiyemeza gutangira kuririmbira Imana ku giti cye.

Kuri ubu amaze kumurika alubumu ebyiri ndetse nk’uko akunze kubitangaza yatangiye gukora ku ya gatatu ndetse by’akarusho yatangiye gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri alubumu ebyiri za mbere.

Israël Mbonyi yamamaye mu ndirimbo zitandukanye cyane ko kuva ku ndirimbo ye ya mbere ‘Yankuyeho Urubanza’ kugeza ku iheruka yise ‘Mbwira’ zose zagiye zikundwa ku rwego rwo hejuru kandi zikomora imitima ya benshi. Mbonyi agiye gukora igitaramo cy’amateka i Huye:Photo:IGIHE


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO