Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amatariki yo gusezeraho bwa nyuma Kizito Mihigo

Editorial , 1 month ago

Umuhanzi Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inuma, Arc en Ciel’ n’izindi agiye gushyingurwa nyuma y’uko aherutse gupfa ‘yiyahuye’ ku wa 17 Gashyantare 2020.

Amakuru dukesha abo mu muryango we avuga ko nyakwigendera azasezerwaho ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2020, mu irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo.

Nk’uko ingengabihe yo gusezera bwa nyuma kuri Kizito Mihigo ibigaragaza ngo mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 saa yine z’amanywa (10h) bazajya gufata umurambo habe umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Saa saba (13h) bazajyana umurambo kuri Paroisse ya Ndera bamusabire Misaa hanyuma saa kumi (16h) Kizito Mihigo ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo.

Ikiriyo kiri kubera mu rugo rw’umubyeyi we mu Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Uyu muhanzi yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inuma, Arc En Ciel’ n’izindi nyinshi yavutse kuwa gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 1981, i Kibeho, umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru, mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Ni umwana wa gatatu mu bana batandatu. Ababyeyi be Buguzi Augustin na Ilibagiza Placidie, bamureze mu bukristu gatolika.

Umuhanzi Kizito Mihigo yitabye Imana ku wa 17 Gashyantare 2020, aguye muri kasho ya Remera mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yiyahuye akoresheje amashuka yararagamo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO