Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Amatariki y’igiterane cya ‘Grace Room Ministries’ cyitezwemo ibitangaza no guhembuka yegereje

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “Your Glory Lord’’ ngo kibe. Ni igiterane gikomeye kiri gutegurwa n’umuryango Grace Room Ministries uyoborwa na Pastor Julienne Kabiligi Kabanda.

Igiterane ‘’Your Glory Lord’’ kitezweho kuzasiga amateka mu mwaka wa 2019, cyatumiwemo abashumba bafite amazina akomeye mu murimo w’ivugabutumwa mu Rwanda.

Iki giterane kizaba mu mpera z’icyumweru gitaha, kizaba iminsi itatu, kikazatangira taliki 1 Ugushyingo kugeza taliki 3 Ugushyingo 2019, muri Petit Stade i Remera.

Pastor Julienne K. Kabanda uyobora Grace Room Ministries aherutse kubwira itangazamakuru ko “Your Glory Lord’’ ari igiterane Imana yamushyize ku mutima, akaba ari isezerano ry’Imana rigiye gusohozwa.

Ngo ni igiterane kigamije guhuriza abantu hamwe bagasenga bagatakambira Imana bayisaba ko icyubahiro cyayo cyongera gukora mu Rwanda.

Yagize ati “Iki giterane ni Imana yakinshyize ku mutima, hashize igihe kinini ngifite. Muri iki giterane abantu bagiye gutaka bazamura amajwi yabo batakira Imana basaba ko Icyubahiro cyayo cyongera kugera mu Rwanda.”

Pastor Kabanda ufatanyije n’umugabo we Pastor Kabanda Stanley kuyobora itorero Jubilee Revival Assemble Church rifite icyicaro i Remera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko batumiye abapasiteri bafite amazina akomeye muri iki giterane mu rwego rwo guhuza imbaraga, bagasenga basaba ko icyubahiro cyayo cyasenderezwa mu Banyarwanda.

Iki giterane kitezweho kugaragariramo gukora kw’Imana, kizaba kirimo abashumba banyuranye barimo Pastor Kabanda Stanley, Apostle Sosthene Serukiza, Pastor Mazimpaka Hortence, Rev Dr Antoine Rutayisire, Apostle Alice Mignone, Pastor Muhire Fidele, Pastor Christine Gatabazi na Pastor Julienne Kabiligi Kabanda ari nawe uzakiyobora.

Umuyobozi wa Grace Room Ministries avuga ko kwinjira muri iki giterane kizamara iminsi itatu bitazasaba ikiguzi, aho azaba ari ubuntu asaba buri wese kuzahagera agasangira n’abandi guhembuka no kuramya Imana byuzuye.

Iki giterane kizaba mu minsi itati, kuva taliki ya mbere kugeza kuri 3 Ugushyingo 2019, umunsi wa mbere kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba gisozwe saa mbili, mu minsi ikurikiyeho ni ukuvuga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru kizajya gitangira saa Munani gisozwe saa Mbili z’ijoro.

Umuyobozi wa Grace Room Ministries avuga ko kwinjira muri iki giterane kizamara iminsi itatu bizaba ari ubuntu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO