Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amasengesho y’abakristo ba Koreya ya ruguru yatumye benshi bagwa mu kantu


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 March 2018 saa 05:54'

Abakristo bo mu gihugu cya Koreya ya ruguru basenze Imana basaba ko Kim Jong-un aguma ku butegetsi, ariko agahura na Yesu imbonankubone nkuko byagendekeye Sawuli.

Ku bakristo ba hariya mu gihugu cya Koreya ya ruguru, bo basanga umwami w’amahoro(Yesu), ari we ugomba kuzanira amahoro igihugu cyabo.

Ibi barabishingira ku kuba umuntu uvuga Yesu hariya muri Koreya ya ruguru, kuri ubu arimo guhigwa bukware, akicwa agashinyaguro ndetse yemwe bamwe muri bo bagokorerwa iyicarubozo, hakaba harimo n’abakoreshwa uburetwa nkuko umunyamakuru wa Info Chretienne uri muri kiriya gihugu yabyanditse.

Yanditse ko kandi abakristo bo muri iki gihugu bafite agakiza yise akibanga, kuko ngo kubigaragaza ko wizera Yesu bingana no gupfa.
Eric Foley uhagaririye umuryango mpuzamahanga wo kuvugira abicwa bahowe Kristo muri Koreya ya ruguru, yavuze ko abakristo bo muri iki gihugu basanga n’undi wese wayobora Koreya atatanga amahoro, ahubwo bagasabira Perezida wabo guhura na Yesu.

Yagize ati« Sinigeze na rimwe numva umukristo usenga asaba ko ubutegetsi bwa Kim Jong-Un buhirikwa mu myaka 15 maze muri iki gihugu. Ahubwo bose basenga basaba ko uyu muperezida yakizwa. »

USCIRF,ni komisiyo ya Leta zunze ubumwe za Amerika yita ku kwishyira ukizana kw’abanyamadini. Muri raporo yayo y’umwaka ushize wa 2017 yasohoye raporo yavugaga ko Leta ya Koreya ya Ruguru, yica kandi ndetse ikanatoteza abakristo, iyi raporo kandi yanavugaga ko bamwe mu bapasiteri bajyanwa gufungirwa muri gereza z’abanyapolitike aho bivugwa ko batotezwaga bikabije.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.