Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Amagambo EV. Bill Graham yavuze bwa nyuma yibajijweho na benshi


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 February 2018 saa 06:21'

Ev. Billy Graham yapfuye ku munsi w’ejo ku wa gatatu, azize uburwayi bwa Cancer, ariko mbere yo gupfa hari amagambo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook yatumye benshi bayatekerezaho kabiri.

Billy Graham yari umuvugabutumwa w’ikirangirire, yari amaze imyaka myinshi akorera Imana kuko yapfuye abura gato kumara ikinyejana cy’imyaka akora ivugabutumwa.

Aya magambo rero niyo yabonywe, bivugwa ko yayanditse habura gato ngo apfe nkuko Info Chretienne dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Yagize ati
« Niba mugiye nko gutemberera mu ishyamba, ariko kandi mugahitamo kugendera kure inzira nyabagendwa, hanyuma ukabona uguye mu gihuru, ukikijwe n’amahwa n’imiftango. Ninde wagaya, ese wagaya uwakoze iyo nzira? Ariko kandi mwakabaye abantu bashyira mu gaciro, mwakabanje mu kinenga mwebwe ubwanyu, mwataye inzira nyabagendwa. »

« Mu buryo bumwe bw’ibitugeraho, iyo duhisemo kureka Imana. Ibitubaho iyo duteye umugongo Imana ngo yo kuganza mu buzima bwacu. Mu ntangiriro twumva nta tandukaniro rihari hagati yuko twari tumeze tubana n’Imana n’igihe twayiteye umugongo; yewe hari n’igihe twumva turyohewe no kuba twataye Imana, tukumva turidegembya mbese nta bitugoye. Ariko iherezo twibona twaguye mu mutego nkuko nyine iyo uyobye inzira wisanga mu rwobo rw’amahwa.»

Ubu nibwo butumwa bwa EV.Billy Graham bwa nyuma. Imana y’amahoro imihe iruhuko ridashira.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.