Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Aline Gahongayire yakoreye igitaramo cy’amateka mu Itorero Zeraphath Holy Church abinjiza mu 2020 (Video)

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uri mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kandi bitwaye neza mu mwaka wa ushize wa 2019, yakoze igitaramo mu ijoro ryinjiza abanyarwanda by’umwihariko Abakristo bo mu Itorero rya Zeraphath Holy Church mu mwaka mushya wa 2020.

Gahongayire yifatanyije n’abasengera muri Zeraphath Holy Church mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2019, kugeza ku wa 1 Mutarama 2020.

Uyu muhanzikazi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe maze abakristo muri iri torero nabo bafatanya nawe kuzibyina no kwishimira ko binjiye mu mwaka wa 2020.

Ubwo yari ku rubyiniro, Gahongayire wari wasazwe n’ibyishimo yanyuzagamo akabwira abakristu ati “Tugomba gusimbuka tukabwira satani ko twagezeyo (mu 2020), muriteguye?”

Iki gitaramo Gahongayire yaririmbyemo cyari cyitabirwe n’abakristo ndetse n’abandi baturutse mu yandi matorero baje kwifatanya n’iri torero mu birori bisoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu wa 2020 bari hafi y’Imana.

Umuyobozi w’iItorero Zarephath Holy Church, Ishami rya Kigali, Bishop Harerimana Jean Bosco niwe wayoboye iki gikorwa.

Reba video uko byari ibyishimo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO