Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Aline Gahongayire , Gabby Irene Kamanzi,Beauty for Ashes na Ambassadors of Christ nibo baserukiye u Rwanda mu irushanwa rya African Gospel Music & Media Awards

Ubwanditsi , 1 week ago

Abahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu ruhando rwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,Aline Gahongayire ,Gabby Irene Kamanzi,itsinda rya Beaauty for ashes na Ambassadors of Christ bari guhatanira ibihembo bikomeye ku isi.

Aline Gahongayire ,Gabby Irene Kamanzi,itsinda rya Beaauty for ashes na Ambassadors of Christ bari mu bahanzi batoranyijwe bari guhatanira ibihembo bya African Gospel Music & Media Awards [AGMMA] bitegurwa n’Abanyafurika baba mu Bwongereza.

Ibi bihembo bihabwa ibitangazamakuru, abanyamakuru, abahanzi n’abandi baba hafi y’uruganda rw’imyidagaduro ariko cyane cyane bakora ibijyanye no kuramya no guhimbaza Imana.

Aba bose bari guhatanira ibi bihembo babarizwa mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo u Bwongereza, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Aline Gahongayire na Gabby Kamanzi bari guhatana muri ibi bihembo mu cyiciro cy’abahanzi bo muri Afurika yo hagati.

Iki cyiciro bagihuriyemo n’abandi bahanzi barimo Moses Mbiya, Dena Mwana, Lord Lombo na El Georges bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itsinda Beauty for Ashes ryamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Surprise’ ndetse na Ambassadors of Christ Choir bo mu Rwanda nabo bagaragara mu cyiciro cy’amatsinda yitwaye neza.

Aha bahatanye n’andi matsinda arimo Bethel Revival Choir yo muri Ghana, Adawnage yo muri yo muri Kenya, Tim Godfrey & The Extreme yo muri Nigeria, We Will Worship ryo muri Afurika y’Epfo, Gael Musique ryo muri RDC, Gratitude Coza ryo muri Nigeria , Preachers ryo muri Ghana na Sounds of New Wine.

Ibi bihembo bitegurwa na Kompanyi ya 1615 Media igamije guteza imbere uruganda rw’ibijyanye na muzika ndetse n’itangazamakuru. Ibihembo bizatangwa ku wa 1 Kamena 2019.

Gabby Irene Kamanzi
Aline Gahongayire
Ambassadors of Christ
Beauty for ashes

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO