Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Aline gahongayire asabye Imbabazi Kuri radiyo

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuhanzikazi Aline Gahongayire wari umaze iminsi avugwa cyane ku mashusho yagaragaye benshi bahamije ko yari arimo ubwibone ndetse akanasebya itangazamakuru ryo mu Rwanda ,yasabye imbabazi abanyarwanda ndetse n’abo byakomerekeje muri rusange.


Uyu munsi
Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo Ndanyuzwe yaabye imbabazi nyuma y’uko benshi mu banyarwanda bamwikomye cyane

Nyuma y’amagambo yatangaje,Aline yaratutswe cyane ndetse benshi bamwifatira ku gahanga ariko uyu munsi mu kiganiro cya Kiss Fm gikorwa na Antoinette Aline gahongayire yiseguye ndetse asaba imbabazi kubo yaba yarakomerekeje.
Mu magambo ye Aline Gahongayire yagize ati:" Hari ukuvuga no kumva,njyewe ntacyo umutima wanjye unshinja,ariko abo naba narakomerekeje bambabarire,kandi ku kibazo cy’itangazamakuru ntabwo nari kurisebya kandi nanjye ndikora,ubwo byaba ari ukwisebya nanjye".

Umunyamakuru wa KissFm Antoinette Niyongira akaba yakomeje avuga ko hari bamwe banamubwiye nabi kuba yakiriye uyu muhanzikazi ariko nyine akavuga ko yashakaga ko ukuri kumenyekana.
IKIGANIRO KIRAMBUYE ALINE GAHONGAYIRE ASABA IMBABAZI

Ibyatambutse
Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Ndanyuzwe’, yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe kuva akiri muto kugeza magingo aya.

Yahereye ku buryo hari abamunengaga ko atazi kuririmba kugeza no ku kumenya gufata micro, akomereza ku buryo yabayeho mu buzima buciriritse no mu mibabaro y’urushako kugeza aho Imana isubirije ibyishimo mu buzima akaba ari umuntu ugira ‘ineza’ kandi ‘unyuzwe’.

Ni gake cyane Gahongayire yumvikanye avuga kuri Gahima Gabriel. Bombi bashyingiranywe mu birori bitagira uko bisa ku wa 20 Ukuboza 2013 binashimangirwa na nyir’ubwite wavuze ko mu muhango wo gusaba hari abantu b’impande zose by’akarusho abafotoye bari baturutse i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa nubwo ubukwe bwabaye bwiza, ngo kugira ngo bugere aho buba, hari haciyemo ibintu byinshi byashoboraga kumuca intege.

Ati “Nakunze umusore, ndamukunda ndasara, Bati anywa weed [urumogi] , iryo jambo ntabwo nari ndizi. Noneho mbigwamo ntazi ibyo aribyo. Yari umuhungu wa kabiri nkunze [uwa mbere ariko ntabwo nabimubwiye nari muto].”

Yavuze ko iyo muntu yakunze, atita ku bindi byose yaba amagambo y’abantu cyangwa se abandi bamuca intege.

Yakomeje ati “Maze kumukunda, amagambo aragabanuka hanyuma mba ndabyaye umwana arapfa. Bati ‘tubivuga’. Iryo jambo ntabwo ryavuzwe n’umupagani, ryavuzwe n’abapasiteri.”

Gahongayire yavuze ko mu bihe bikomeye yanyuzemo, abamuvuze bamubereye abagaragu ariko ko abataramuvuze bagahitamo kumusengera, bamubereye nk’abafatanyabikorwa beza.

Aha niho yahereye anenga itangazamakuru. Ati “Barambazaga bati ‘hano ni ku kinyamakuru Izuba rinoze, ngo batubwiye ngo uri umuhehesi’ nti none se bimarire iki abanyarwanda? […] uwo munyamakuru nagiye kumurega byari bikabije, ndamubaza nti iyo wowe wagiye mu bwiherero nkubaza ibyakubayeho?”

Yakomeje anenga abamwitaga umuhehesi avuga ko batari bazi ibyo yabagamo. Ku munyamakuru wamusebeje, ngo yaramureze bageze imbere y’inteko iburanisha abura icyo yireguza, [Gahongayire] aramureka.

Muri ubwo buzima bwose ngo yabayemo ari wenyine, ariko Imana imushoboza kubabarira abantu bose bari inshuti ze bamuvugaga nabi kandi aziko ari abo hafi ye.

Mu gihe mu nshuti ari uko byari bimeze, mu rugo naho ngo umuriro wari uri kwaka ku buryo umugabo yamubwiraga amagambo mabi amuca intege.

Soma: “Yari yambwiye ko azangiza izina ryanjye” - Gahongayire,

Gatanya yayitangarije muri Amerika kuko itangazamakuru ryo mu Rwanda riciriritse

Yakomeje ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zo hambere nka “Sinarota Nkuvaho” , “Nina Amani” n’izindi yavuze ko inkuru yo gutandukana n’umugabo we atari kuyitangariza kuri radiyo zo mu Rwanda, ko zitari ku rwego rwe.

Ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

“Buriya njye nawe twaganira. Umuntu tutaganira mba numva namubwira ngo ajye kureba dessin animé [inkuru ishushanyije], Tom and Jerry.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko hari aho aherutse kujya, bakamusengera bamubwira ko agiye kubona umugabo ukuze babana ariko akabwira abo bahanuzi ko ategereje umusore muto mwiza aho kuba abakuze.

Nyuma y’ubuzima bukomeye yanyuzemo, ngo hashibutse imbaraga zo gukora ibyiza. Ati “Namaze imyaka itanu nandika kuri facebook ubutumwa butuma abantu batiyahura.”


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO