Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Alex Dusabe azifatikanya na korali UMUSEKE ya ADEPR Nyamata mu giterane cy’ivugabutumwa rikomeye


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 June 2018 saa 09:12'

Korali umuseke ibarizwa mu itorero ADEPR ururembo rw’i Burasirazuba mu itorero ry’akarere ka Bugesera, Paroisse ya Nyamata k’umudugudu wa Nyamata iteghuye igitarne cy’ivugabutumwa rikomeye gifite intego dusanga mu ijambo ry’Imana dusanga mugitabo Ibyakozwen’intumwa 3:19 "Nuko mwihane muhindukire... "muri iki giterane iyi korali ikaba yatumiyemo abandi bakozi b’Imana barimo Umuhanzi Alex Dusabe n’andi makorali yo muri iyi Paruwasi n’abigisha b’ijambo ry’Imana barimo Pastor Rudasingwa Jean Claude na Ev.Jean Claude .


Korali Umuseke ya ADEPR Nyamata yakajije imyiteguro y’igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa

Iki giterane cy’ivugabutumwa rikomeye rizamara iminsi itatu kizabera mu karere ka Bugesera ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Nyamata kuva kumataliki ya 8 kugera kuya 10 Kamena 2018 aho kuwagatanu kizatangira saa kumi n’imwe kugera saa tatu za nijoro(17h00-21h00) ,kuwa gatandatu n’ukuva kw’isaha ya saa munani kugera saa moya(14h00-19h00) naho ku cyumweru kikazatangira kuva saatatu za mugitondo kugera saamoya z’umugoroba(9h00-19h00).

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Bwana BUSUNIKE J. De Dieu umuyobozi wa Korali umuseke yavuzeko mbere ya byose bashima Imana yo ijyenda ibafasha mu murimo wayo ikabigaragariza mu nkingi bubakiyeho zirimo gusenga Imana ,gukora ibikorwa by’ikorabutumwa( urukundo,gufashanya hagati yabo) ndetse no gukora ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.



Korali Umuseke ntiyiganda mu murimo w’Imana irirekura igatambira Imana

Ati :Korali Umuseke turafashanya hagati yacu ,dusura abarwayi kwa muganga ,twakoze ivugabutumwa hirya no hino mu karere kose ka Bugesera ndetse no mu tundi turere n’intara zimwe na zimwe zigize igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ibiterane hano I wacu mbese uko imyaka ishira tugenda tuva mu bwiza tujya mu bundi ari no muri ubwo uburyo muri uyu mwaka wa 2018 duteguye igiterane cy’ivugabutumwa twatumiyemo Umuhanzi Alex Dusabe ,Korali Philaderphia ya hano iwacu ,Umucyo ya ADEPR Ntarama n’abaigisha b’ijambo ry’Imana Pastor Rudasingwa Jean Claude uherutse gusimbura Pastor Zigirinshuti Michel ku mwanya yarafite mu biro bikuru bya ADEPR na Ev.Hakizimana Jean Claude uzaturuka kuri ADEPR Gikondo Segeem.

Korali Umuseke ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyamata imaze imyaka 20 ibonye izuba kuko yatangiye umurimo w’Imana kuva mu mwaka w’i 1998 itangizwa n’abantu batari benshi ariko uko imyaka yagiye ishira igienda yiyongera none ubu ikaba igizwe n’abantu 80 bari mu ngeri zitandukanye.


Abari n’abategarugori bo muri korali Umuseke nabo ngo biteguye neza iki giterane

Muri iyi myaka iyi korali yagiye ikora ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda ndetse ikaba inafite Album y’indirimbo z’amajwi irimo yitegura gutangira umushinga wo gukora amashusho yazo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere bikomeza gushimangira inkinigi eshatu korali yubakiyeho zirimo gusenga Imana ,gukora ibikorwa by’ikorabutumwa( urukundo,gufashanya hagati yabo) ndetse no gukora ivugabutumwa mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.

UMVA KANDI UFASHWE NA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’IYI KORALI UMUSEKE YA ADEPR NYAMATA:


Menya byinshi kuri iki giterane gikomeye

Korali Umuseke yiteguye neza iki giterane cy’ivugabutumwa



Korali Phiradelphia ya ADEPR Nyamata yemeje aya makuru ko izaboneka muri iki giterane


Alex Dusabe na Pastor Rudasingwav Jean Claude na Ev.Jean Claude nabo bemeje aya makuru ko bazaba bari muri iki gitarane

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.