Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Alain Numa umenyerewe muri MTN n’abandi bane bimikiwe kuba aba Pasiteri (Video)

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Alain Numa ukora muri MTN Rwanda ari muri batanu basutsweho amavuta y’Ubushumba mu Itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Esther Murekatete.

Umuhango wo kwimika Alain Numa na bagenzi be wabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, ku Gitega mu Mujyi wa Kigali ahari icyicaro gikuru cy’iri torero.

Abahawe inshingano z’Ubushumba na Shiloh Prayer Mountain church ni Numa Alain wagizwe Reverend Pastor (Rev Pastor) n’umufasha we Umurerwa Jacqueline wagizwe Pasiteri, Dr. Gakwaya Emmanuel n’umufasha we Uwamwezi Chantal bagizwe abapasiteri ndetse na Me. Manirahari Jerome nawe wagizwe Pasiteri.

REBA VIDEO YOSE HANO

Ni ubwa mbere muri iri torero Umushumba Mukuru waryo yimitse abandi bashumba. Ku nshuro ya mbere hakaba himitswe abagera kuri batanu.

Rev Pastor Alain Numa na bagenzi be bimitswe bahize ’guharanira ubuzima bwuzuye bw’abakristo mu by’Umwuka no mu bifatika’

Ni umuhango witabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Bishop Dr Masengo Fidele, Apotre Mignonne Kabera, Bishop Innocent Nzeyimana n’abandi baturutse mu itsinda ’All Gospel Today’ barimo Rev Baho Isaie, Pastor Ndizeye Olivier, Aline Gahongayire, Valentine Mudogo (Vava), Patient Bizimana na Phanny Gisele Wibabara unakorana na Alain Numa muri MTN Rwanda.

Bishop Olive Esther Murekatete wimitse aba bakozi b’Imana, yabashimiye byimazeyo ku murimo ukomeye bakoze kuva kera akiri umukobwa.

Yavuze ko bamubereye ’abana beza’, bamubera ’abayobozi’ ndetse banamubera ’ababyeyi’ beza.

Yagize ati “Kandi mwambereye ababyeyi. Nkiri umukobwa nyoboye itorero nahuye n’ibintu bikomeye byo hanze, mu murimo mo imbere najyaga mbibwira Alain, akababara cyane rimwe na rimwe akanarira kuko yabonaga umushumba we arimo guseba."

Alain Numa ni we wavuze ijambo mu izina rya bagenzi be bimitswe. Yatangiye ashimira cyane umushumba wabo mukuru Bishop Oliva n’abandi bakozi b’Imana bababaye hafi.

Yagize ati "Mu izina rya bagenzi banjye, turashima ubuyobozi bukuru bw’Itorero, Nyakubagwa Mushumba Mukuru Bishop Olive, banyakubahwa bashumba bakuru mutandukanye, bakozi b’Imana, babyeyi, miryango mwese muteraniye ahangaha n’abakristo b’itorero Shiloh Prayer Mountain, mwese muri ahangaha turabashimiye."


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO