Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Alain Numa ukora muri MTN yahishuye byinshi ku buzima bwe burimo kuba atarigeze amenya se

Editorial , 6 January

Alain Numa ukora muri MTN Rwanda uherutse gusukwaho amavuta y’Ubushumba mu Itorero Shiloh Prayer Mountain, yahishuye byinshi bitari bizwi ku buzima bwe birimo uko atigeze amenya se umubyara batandukanye afite imyaka itanu.

Ibi Alain Numa yabivugiye kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cyibanda ku bantu banyuranye bafite amazina akomeye mu gushaka kumenya byinshi bitamenyekanye ku buzima bwabo.

Kuri iyi nshuro uwari utahiwe ni Alain Numa, umwe mu bakozi bamaze igihe muri MTN Rwanda by’umwihariko unakunze kugaragara mu bikorwa bifite aho bihuriye no guteza imbere abahanzi.

Alain Numa yahishuye byinshi abantu batigeze bamumenyaho, anavuga ko se ari Umubiligi mu gihe nyina ari Umunyarwandakazi.

Uyu mugabo yavukiye i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 20 Nzeri 1973; yaje gutandukanywa na se igihe Ababiligi birukanwaga muri iki gihugu.

Ati ”Kwirukanwa kwabo akagenda kwanabaye itandukana rye na mama wanjye, twahise tujya i Burundi kwa Sogokuru ubyara mama ni naho nakuriye.”

Numa avuga ko yahisemo kuba Umunyarwanda kuko yanarezwe na sekuru ariko nanone yongeraho ko abizi ko yifitemo amaraso y’u Bubiligi.

Umunyamakuru yamubajije niba azi se, Alain Numa yagize ati ”Papa twatandukanye ubu imyaka ibaye 46 nari mfite imyaka nk’itanu. Nta shusho. Ntabwo twigeze tumenyana uretse amafoto mama yigeze kumpa akiriho kuko yitabye Imana mu 1986.”

Bitewe nuko afite uruhu nk’urw’abazungu Alain Numa avuga ko hari igihe abantu benshi bamubona nkabo kugeza abaganirije mu Kinyarwanda.

Yatanze ingero z’abantu bakunze guhura bakamwibeshyaho ko ari umuzungu bagashaka kumuganiriza mu ndimi z’amahanga, icyakora ahamya ko we iyo abonye uwo bigendekeye uko ahitamo kumubwira Ikinyarwanda bityo akumva ko nacyo akizi.

Icyakora avuga ko nta hohoterwa iryo ariryo ryose yigeze ahura naryo ngo abe yazira ko asa n’abazungu.

Umubyeyi wa Alain Numa ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Congo, se we akaba yaragiye muri iki gihugu gushakisha aho yakoraga muri kompanyi yakoraga ibintu by’ibisuguti na bonbon.

Alain Numa avuga ko nta muntu azi mu muryango wo kwa se, icyakora bitewe nuko afite abana bakuru kandi biri mu burenganzira bwabo yatangiye urugendo rwo gushakisha aho umubyeyi we akomoka.

Avuga ko mu myaka nk’itatu ishize aribwo yatangiye urugendo rwo kujya gushakisha umubyeyi we cyangwa abo mu muryango we ku buryo yabamenya.
Icyakora uru rugendo Ambasade y’u Bubiligi yamusabye ko yajya kumushakira muri iki gihugu.

Yagize ati "Ubu ndi kwisuganya kugira ngo ndebe ko najyayo n’amateka yanjye agire iherezo bityo n’abana banjye bamenye aho bakomoka.”

Yabajijwe aramutse abonye se uko yabyitwaramo, avuga ko ajya abitekereza agasanga atamurakarira ko yamutaye cyangwa ikindi ahubwo icy’ingenzi ari uko yaba abonye aho akomoka n’abana be bakahamenya.

Alain Numa yahishuye ko izina Numa yaryiswe bivuye kuri Nyirarume witwaga Numa André.

Numa yabuze umubyeyi we afite imyaka 13. Yahise ava mu Burundi kwa sekuru mu 1992 yinjira mu gisirikare cya “RPA Inkotanyi.”

Mu 1994, yakoranye n’uwari Perezida wa FPR, Col Kanyarengwe. Yabanje gukora nk’umurinzi we, anamubera umushoferi. Yabaye mu gisirikare kugeza mu 1998.
Uyu mugabo yaje guhabwa akazi mu Gashami gashinzwe Umutekano mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutsura Amajyambere (UNDP). Yahavuye akorana n’Ikigo cya Action Nord Handicap International cyo mu Bufaransa.

Kuva mu 2000, Numa yatangiye gukorana na MTN nk’Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’Iyamamazabikorwa.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO