Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Akari ku mutima wa Korali Jehovah Jireh nyuma yo kumurika alubumu yabo ya kane

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Ubuyobozi bwa Korali Jehovah Jireh ya CEP ULK bwashimiye Imana yabafashije gusohoza isezerano ryabo bari bafite ryo gukora igitaramo gikomeye mu mpera z’umwaka wa 2019, nk’uburyo bari bateguye bwo gusoza ivugabutumwa ry’uyu mwaka bataramira abanyarwanda.

Byagarutsweho nyuma y’igitaramo iyi korali yakoze Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019, ubwo yamurikaga alubumu yayo yise ‘Urugamba ni Yesu uruyoboye’ ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’iki gitaramo, Visi Perezida wa Jehovah Jireh,Ndorimana Philotte yavuze ko intego yabo ari ukwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo ari nayo mpamvu baba bateguye igiterane nk’iki cyo kwegera abakunda ibihangano byabo.

Yagize ati “Twari twifuje ko twahura n’abakunzi bacu ba hano mu Mujyi wa Kigali, tugasoza ivugabutumwa ry’uyu mwaka dukora igitaramo ndetse tukabamurikira uyu muzingo. Abantu bari bamaze iminsi bibaza impamvu batwumva mu bitaramo byo hirya no hino mu ntara, ni iki iduhishiye twe mu mpera z’umwaka.”

Yakomeje agira ati “Muby’ukuru intego yacu mu ivugabutumwa mu 2019, tuyisoje nk’uko imitima yacu yabyifuzaga kuko dusoje umwaka dutaramiye abakunzi bacu kandi banabonye alubumu ya kane nk’uko babyifuzaga.”

Igitaramo cya Korali Jehovah Jireh kiri mu byitabiriwe ku rwego rushimishije muri uyu mwaka, aho urebye muri Stade ya ULK cyabereyemo abantu bari baje ndetse benda kuzuza iyi stade nini.

Soma inkuru bifitanye isano hano

Alubumu yiswe ‘Urugamba ni Yesu uruyoboye’ ifite ubutumwa bukangurira abantu kugira Kristo mu buzima bwabo no kwirinda kwirara kuko wa mwanzi satani watsinzwe atigeze ava ku izima ari nayo mpamvu bakwiye gukomeza gukomeza kwimika Kristo mu buzima bwabo kugira ngo batazaneshwa.

Ushinzwe gutoza abaririmbyi muri Korali Jehovah Jireh, Bikorimana Aloys yavuze ko imyiteguro yabo yari yagenze neza kandi bishimiye ko n’igitaramo cyagenze neza
Ati “Imana yanejeje imitima yacu. Turashima Imana kubera ko ibintu byose byagenze neza, muby’ukuri Imana ihabwe icyubahiro.”

Bikorimana yaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda babifuriza kugira ubuzima burimo Kristo kuko ariwe rufunguzo rwa byose.

Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by’umwihariko muri CEP ULK. Iyi alubumu ya kane bamuritse ije ikurikira iyitwa ‘Umukwe araje’ bakoze mu 2017.

Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh bwatangaje ko muri gahunda bafite mu mwaka utaha wa 2020, harimo kureba uko bazanajya gutaramira abakunzi babo bari hanze y’igihugu ndetse no kugaragara mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa. Visi Perezida wa Korali Jehovah Jireh, Ndorimana yavuze ko bafite ishimwe rikomeye nyuma yo gusohoza isezerano
Umutoza w’abaririmbyi ba Korali Jehovah Jireh, Bikorimana yashimiye abafashije iyi korali kugera ku munsi wa nyuma wo kumurika alubumu

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya Korali Jehovah Jireh cyitabiriwe n’abarimo Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem
SOMA INKURU N’AMAFOTO MENSHI HANO


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO