Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Aime uwimana yatumiye Simon Kabera na True Promises mu gitaramo yise ngo "Hari amashimwe Live Concert


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 September 2018 saa 11:50'

Aime Uwimana, Umuramyi akaba n’umuririmbyi ukomeye mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba no hagati yateguye Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Urugero Media Group.


Umuramyi Aime Uwimana ateguye igitaramo gikomeye

Aime Uwimana uri mu baramyi babigize ubuzima bakanasigasira urufatiro rw’abaramyi iki gitaramo cye yakise ‘ Hari amashimwe live concert 2018 ‘.

Yaherukaga gukora igitaramo cyo kumurika album y’indirimbo zo mu gitabo mu kwezi k’Ugushyingo 2014 i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly ( CLA ). Icyo gihe harakubise huzura abakunzi be ndetse bamwe babarirwa mu magana bari baje kwifatanya nawe muri uwo mugoroba wo kuramya basubizwa inyuma kubera umuvundo wari uhari.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Aime Uwimana yavuze ko iki gitaramo yateguye gifite intego yo kuzamura amashimwe, aho abantu bazashimira Imana ibyo yabakoreye bishingiye ku byo umutima wa buri muntu uzirikana ko washimira Imana.

Ati :” N’igitaramo cyo gushima Imana binyuze mu kuyiramya kandi tuyiramisha umutima icyubahiro cy’Imana kikuzura aho hantu. Ahari amashimwe har’icyo Imana ikora, Uwami Yehoshafati yaramije Imana igira icyo ikora abanzi b’Abisiraheli bari babateye bamarana ubwabo. Turizera ko uriya uzaba umwanya wo guha Imana andi mashimwe nayo ikagira ibindi idukorera.”

Muri iki gitaramo ngo azafata umwanya munini wo kuririmba , nubwo hari umwanya wagenewe abandi baririmbyi bazafatanya.

Asobanura ko abahanzi bakizamuka bacye yabageneye umwanya ariko bazagaragara mu gitaramo hagati kandi nta mwanya wo guta bazagira kuko umuyobozi wa gahunda azagaragara ku itangira ry’igitaramo no ku isozwa ryacyo gusa.

Ati :” Nta muhanzi w’undi uzamfungurira concert ( uzambanziriza kuririmba ). Dushaka kuramya Imana gusa ubundi ubwiza bw’Imana bukururuka bukabana natwe […]”

Igitaramo cya Aime Uwimana kizabera mu ihema rya Camp Kigali saa kumi z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2018. Azafatanya na Simon Kabera na True Promises Ministries.

Kwinjira muri iki gitaramo n’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ( 5,000 Frw ) mu myanya isanzwe ndetse n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ( 10,000 Frw ) mu myanya y’icyubahiro.

Album y’indirimbo zo mu gitabo Aime yashyize hanze iriho zimwe mu ndirimbo zakunzwe nka ‘ Nyuzwe n’ubucuti , Ni Yesu wangize kuba umuvandimwe we , Gitare cy’Imana ,Ntabwo nkwiye kujya niganyira ‘ n’izindi.

Uretse izo kandi ; Aime Uwimana yamenyakanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zikubiye kuri album zirindwi zirimo [ Muririmbire Uwiteka , Une lettre d’amour , Ndi umwana mu rugo kwa data , Ngwino mukiza twibanire, Nyibutsa, Urwibutso ‘ n’izindi .

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.