Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Aimé Uwimana yasohoye indirimbo ‘Ndakuramya’ yibutsa akamaro ko kuba muri Kritso

Akayezu Jean de Dieu , 1 week ago

Umuhanzi Aimé Uwimana umaze guhamya ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndakuramya’ avuga ko yayikoze agamije kwibutsa imirimo ya Kristo itagereranywa.

Uwimana benshi bakunze kwita Bishop w’abahanzi yasohoye iyi ndirimbo ku wa 30 Ukuboza 2019, nk’impano yageneye abakunzi b’ibihangano bye mu gihe bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2020.

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka kugaragaza akamaro ko kuba muri Kristo no kumwizera kuko abamwizera abarema umutima.

Yagize ati “Ahanini natekerezaga kubyo Kristo yakoze, guhura na Kristo cyangwa guhabwa ubuzima bushya muri we [....] hari aho mvuga ngo kungenderera kwawe niko kwandemye umutima. Ni kumwe usubiza amaso inyuma ukareba haba hari ibintu byinshi bitoroshye ariko kuba hamwe na Kristo bireme umutima.”

Yakomeje agira ati “Iyo umuntu ari muri Kristo aba ameze nk’ufite ikimushyigikira, ikindi ni indirimbo yongera kuvuga ko abizera Kristo tuba dufite urwandiko rudiciraho iteka ariko kubwo kumwizera yararuhanaguye. Mbese nta wundi mugisha dufite atari Kristo.”

Indirimbo ‘Ndakuramya’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Aimé Uwimana , ndetse kuri ubu umushinga wo kuyikorera amashusho uri hafi gutangira nk’uko uyu muhanzi yakomeje abitangaza.

Umva hano indirimbo ’Ndakuramya’

Uyu muhanzi uri mu bitwaye neza mu mwaka wa 2019, yavuze ko kimwe n’abandi banyarwanda bawusoje neza afite ishimwe ku mutima kandi yifuriza n’abandi bantu gutangira uwa 2020 bari kumwe n’Imana.

Ati “Umwaka ndabona twawusoje Imana ishimwe, ndifuriza abantu ko n’uwo tugiye gutangira twawutangira neza tukagendana n’Imana kubera ko nta kintu na kimwe gikomeye cy’agaciro cyangwa cy’umumaro nko kugendana n’Imana.”

“Ikintu gikomeye nabasabira kandi nanjye nisabira ni uko Kristo yadushoboza tukarushaho kugendana n’Imana kuko nibyo bituma ubuzima buba buzima. Ndabifuriza guhirwa no kumererwa neza , kugirirwa neza n’imbabazi bikabomaho.”

Aimé Uwimana ari mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse uretse ubunararibonye afite n’umwihariko wo kuba ariwe wikorera zimwe mu ndirimbo ze. Aimé Uwimana yahaye abanyarwanda umwaka mushya, abagenera indirimbo ’Ndakuramya’ yibutsa akamaro ko kuba muri Kristo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO