Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Aime Uwimana n’umugore we mu byishimo nyuma yo kwibaruka undi mwana

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Umuhanzi Aime Uwimana n’umugore we Uwayezu Claire bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa ubaye uwa gatatu kuva bombi bakwambikana impeta y’urudashira.

Aime Uwimana uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse uyu mwana ku wa 5 Werurwe 2020, ari nabwo we n’umugore we Uwayezu bizihizaga isabukuru y’urushako.

Uyu mukobwa bibarutse bamwise Ikaze Uwimana Davida, akaba aje asanga abahungu babiri aho imfura yabo ifite imyaka 8 y’amavuko naho ubuheta akaba ari hafi kuzuza imyaka 4.

Ubusanzwe tariki 05 Werurwe ni umunsi ukomeye mu mateka y’aba bombi kuko ari bwo basezeranye kubana akaramata mu birori byabaye mu 2011.

Aime Uwimana amaze iminsi ahugiye mu gutunganya alubumu nshya y’umwihariko w’indirimbo zo mu gitabo, ikaba ije ari iya 3 muri album ze zigizwe gusa n’indirimbo zo mu gitabo.

Ni alubumu iriho indirimbo 15 yagiye akorana n’abahanzi banyuranye barimo; Patient Bizimana, Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi, Papy Clever, Dominic Ashimwe, Damascene Kanuma, Guy Badibanga, Tonzi n’abandi.
Umuryango wa Aime Uwimana uri mu byishimo byo kwakira umwana w’umukobwa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO