Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ahazabera igitaramo cyatumiwemo Umuramyi Papane wo muri Afrika y’Epfo hamenyekanye

Vincent Nsengiyumva , 4 months ago

Umuhanzi akaba n’umupasiteri Papane Bulwane ukomeye mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo, agiye kongera kugaruka mu Rwanda gutaramana n’abaramyi by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye mu gitaramo yise ’Gospel Is My Life Live Concert’.

Uyu muhanzi umaze kubaka izina mu muziki wo guhimbaza Imana,azataramira Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’indirimbo ze ku wa 21 Nyakanga 2019 nk’uko biherutse gutangazwa.

Sam Mugabe uri mu bategura iki gitaramo cya Pastor Papane Bulwane yabwiye IYOBOKAMANA ko kizabera i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ku rusengero Christian Life Assembly (CLA).

Uretse Umuramyi Papane witezwe n’abatari bacye muri iki giutaramo gikomeye, azafatikanya n’abandi baramyi bafite amazina akomeye mu Rwanda barimo Nshuti Bosco, Papi Clever n’abandi batari batangazwa.

Umuramyi Papane aherutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cy’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine [ABC] cyatumye abakunzi be banyoterwa kubera umwanya muto yari afite maze asiga abasezeranyije ko azagaruka bitarambiranye.

Uretse iki gitaramo kizanye umuramyi Papane i Kigali, anafite gahunda yo kuzaganira n’abaramyi bo mu Rwanda bari kuzamuka maze abafashe kuzamura impano zabo nk’uko abategura iki gitaramo bahyerutse kubitangaza.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira Abanya-Kigali ku wa 21 /7/2019, Papane azakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 28 Nyakanga 2019 azataramira abanya-Gisenyi ari kumwe n’umuhanzikazi Ada Bisabo Claudine.

Uyu muhanzi w’imyaka 36 yamamaye cyane mu ndirimbo ‘‘Halempotsa’’, ‘‘Ndohamba’’ na ‘‘Modimo’’ n’izindi.

Umuramyi Papane ubwo aheruka i Kigali yahaye abantu ibyishimo by’ikirenga

Papy Clever azaririmba mu gitaramo cya Papane

Bosco Nshuti nawe azaririmba mu gitaramo cya Papane

Reba indirimbo ’MODIMO’ ya Papane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO