Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ahantu harindwi hari ku isonga mu hakorerwa ingendo nyobokamana mu Rwanda (Amafoto)

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Umuco wo gukora ingendo nyobokamana, utuma umuntu ava aho atuye akerekeza ahandi hazwiho gufasha abantu gusenga ntukiri uw’Abanyaburayi gusa kuko no mu Rwanda wimakajwe.

Izi ngendo ahanini zikorwa n’abashaka kwegerana n’Imana no gusabana na yo. Mu bemera ba Kiliziya Gatolika usanga hari abamaze kwimakaza umuco wo gukora ingendo nyobokamana.

Ingendo zikorerwa mu bice binyuranye by’igihugu birimo ;

1. Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro i Kibeho

I Kibeho ku butaka butagatifu hatangiye kumenyekana guhera mu mpera za 1981 ubwo Bikira Mariya yatangiye kubonekera abana b’abakobwa bigaga mu ishuri ryahoze ari College ya Kibeho, rigahinduka Urwunge rw’Amashuri rwa Nyina wa Jambo rwa Kibeho.

Nkuko kubonekerwa bitari ikintu gisanzwe, inkuru zitandukanye zikimara gukwira mu Rwanda hose ko Bikira Mariya abonekera abakobwa bigaga muri iri shuri, abenshi batangiye kugira amatsiko yo kwerekeza aho hantu habera ibitangaza.

Mu bitabo bitandukanye byemejwe n’abashumba ba Kiliziya barimo Umwepiskopi wa mbere wa Gikongoro Musenyeri Augustin Misago wari uhagarariye Akanama gashinzwe gukurikirana ayo mabonekerwa, abakobwa batatu nibo bemejwe na Kiliziya Gatolika ko babonekewe na Bikira Mariya ndetse ubutumwa bwabo bushyirwa mu nyandiko kugira ngo bugezwe ku bo Bikira Mariya yifuzaga kubugezaho.

Nkuko mu byo uyu mubyeyi yatumye ababonekerwa ko bamugereza ku bayobozi ba Kiliziya harimo ko bamwubakishiriza ingoro ku musozi wa Kibeho nk’ikimenyetso n’urwibutso by’uko yahabonekeye.

Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro yubatswe i Kibeho ni hamwe mu hantu hasurwa kenshi kandi hakorerwa ingendo nyobokamana n’abantu batandukanye baba Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ingoro ya Bikira Mariya Umunyamibabaro i Kibeho ni hamwe mu hantu hakorerwa ingendo nyobokamana nyinshi

Abenshi muri bo bagenzwa n’inyota yo kumva ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye kugira ngo bubafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Hagendewe kuri gahunda y’ubuyobozi bw’ingoro, i Kibeho hahora urujya n’uruza rw’abantu baje gusenga bikaba akarusho mu mpera z’icyumweru.

Ubwitabire bw’abaza kuhasengera buri mu bituma na zimwe mu nzego za Leta zihaha agaciro kuko n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyahashyize ku rutonde rw’ahantu nyaburanga mu Rwanda hasurwa n’abantu benshi.

2. Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Aha hantu hateranira abantu benshi biganjemo abakirisitu Gatolika n’abo mu yandi madini hahereye mu Karere ka Ruhango, Paruwasi ya Ruhango ho muri Diyoseze ya Kabgayi.

Bimaze kuba akamenyero ko buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi abakunzi ba Yezu Nyirimpuhwe n’abandi benshi bemera ububasha n’urukundo bigaragara mu mpuzwe z’Imana bakora urugendo nyobokamana bakajya mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Aha hantu hahoze hitwa mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe kuva mu 1991 hahinduwe ku mugaragaro Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe na Musenyeri Mbonyintege Smaragde, Umushumba w’iyi diyoseze ku wa 27 Mata 2014.

Uretse Ingoro nyirizina ihubatse, abahakorera ingendo nyobokamana basengera mu kibaya cyegereye iyi ngoro, bagasabana mu mpuhwe z’Imana ndetse ku bafite ukwemera bakaharonkera inema, imigisha n’ibitangaza bakesha Yezu Nyirimpuhwe.

3. Ingoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga

Ku ngoro y’Impuhwe z’Imana i Kabuga hamaze kumenyekana nk’ahantu hakorerwa ingendo nyobokamana by’umwihariko ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Iyi ngoro y’impuhwe z’Imana iherereye muri Paruwase ya Kabuga ho muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Uretse kuba ifite ahantu habigenewe hatangirwa inyigisho n’umwiherero ku babiteguye, abagana iyi ngoro bafashwa gusobanukirwa n’impuhwe z’Imana.

4. Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima mu Ruhengeri

Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima yubatse ku kibuga cya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri.

Iyi ngoro yitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima yubatswe nyuma y’uko iyi paruwasi yaragijwe uyu mubyeyi kuva mu 1954, bityo kuba ari umurinzi w’iyi paruwasi bigafasha abakirisitu bayo gutera imbere kuri roho.

Nubwo abakirisitu batandukanye b’iyi diyosezi bagira gahunda zihariye zo gukorera ingendo nyobokamana kuri iyi ngoro, ku wa 13 Gicurasi uba ari umunsi udasanzwe kuri iyi ngoro kuko haba hizihizwa isabukuru ngarukamwaka y’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima bityo n’abakirisitu bo muri Paruwase katedrali ya Ruhengeri yaragijwe uyu mubyeyi bakawizihiza byimbitse.

5. Ingoro ya Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene

Ni ingoro ifite inkomoko ku musozi wa Benneux, mu gihugu cy’u Bubiligi aho Bikira Mariya yabonekeye kuva ku wa 15 Mutarama kugeza ku wa 2 Werurwe 1933 abonekera uwitwa Mariette Beco w’imyaka 11 akamubwira ko ari umubyeyi w’abakene, uje guhigika imibabaro. (Ndi umubyeyi w’abakene, nje guhigika imibabaro, Ndi nyina wa Jambo, Nyina w’Imana).

Abakirisitu Gatolika n’abandi basengera mu yandi madini bahakorera ingendo nyobokamana bafite ukwemera n’ukwizera bishingiye ku mubyeyi Bikira Mariya wivugiye ko ari umubyeyi w’abakene batanga ubuhamya bavuga ko iyo bamusabye mu kwemera nta kabuza abaha ibyo bakeneye.

Igitekerezo cyo kubaka iyi ngoro iherereye muri Diyoseze ya Nyundo, Paruwasi ya Crète –Congo Nil ho mu Karere ka Rutsiro cyazanywe na Musenyeri Aloys Bigirumwami wari Umwepiskopi wa Nyundo, akunda Bikira Mariya cyane.

Iki gitekerezo yakigize nyuma y’urugendo nyobokamana yagiriye i Banneux mu Bubiligi mu 1952 n’uko ahakura igitekerezo cy’uko na we agiye gushaka ahantu muri diyosezi ye ategurira ishusho y’uwo mubyeyi kugira ngo bajye bamwiyambaza. Aha kandi ngo niho yakuye igitekerezo cyo kugira umubyeyi Bikira Mariya umurinzi n’umuvugizi wa Diyoseze ya Nyundo.

6. Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro i Cyangugu

Aha hantu hazwi ku izina ry’Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro ni muri Diyosezi ya Cyangugu, muri Paruwasi ya Nkanka.

Aka gasozi katunganyijwe na Padri Ubald Rugirangoga wiyumvisemo igitekerezo cyo gushaka ahantu abakirisitu bazajya bagasengera basaba amahoro, bakivugururamo urukundo, bagasaba imbabazi bakanazitanga nyuma y’uko mu Rwanda hari hamaze kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mupadiri akimara kugeza icyifuzo cye ku wari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana witabye Imana, umwepiskopi yamweretse isambu nziza yaje kwitwa Ibanga ry’amahoro.

Nibwo yatangije imirimo yo kuhatunganya himikwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Urukundo, Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro hanakorwa inzira ntagatifu zirimo iya Rozari, iyo Ishapule y’Ububabare bwa Bikira Mariya n’inzira y’Umusaraba.

Izo nzira zose zitangirira kuri Bikira Mariya w’i Kibeho maze zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucibwa urubanza kwa Pilato.

Izina Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro ryatangajwe ku mugaragaro na Musenyeri Bimenyimana ku wa 27 Ugushyingo 2008, ku wa 5 Kanama 2016 nibwo yahaye umugisha amashusho n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke bifasha abaje kuhasengera ndetse atanga n’uburenganzira bwo kujya hakorerwa ingendo nyobokamana.

Abakirisitu benshi bakunda kuhakorera ingendo nyobokamana ku wa 13 za buri kwezi, itariki abahanga mu kwemera bakomoye ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima.

7. Umusozi wa Jali muri Arkidiyosezi ya Kigali

Kuri uyu musozi ni hamwe mu hifashishwa cyane n’abatuye Umujyi wa Kigali n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu.

Abahakorera ingendo nyobokamana bazamuka Jali basenga by’umwihariko bagakora inzira y’umusaraba basoreza ku gasongero k’uyu musozi muremure.

Hejuru ku gasongero, bahasanga ahateganyijwe gusoreza isengesho, gufata umwanya wo gutuza, guhabwa inyigisho no gutura igitambo cy’Ukaristiya.

Source: Kinyamateka


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO