Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Agakiza ni umutungo wimukanwa- Harerimana Félix ukorera ivugabutumwa i Burayi

Editorial , 3 months ago

Umuririmbyi ubivanga n’ivugabutumwa, Harerimana Félix yavuze ko abavuga ko I Burayi hataba abantu bakijijwe cyangwa bakorera Imana bibeshya kuko aho atuye mu Bufaransa bitamubuza gukorera Imana kandi hari n’abandi benshi bafatanya.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, aho yagarutse ku rugendo rwe rw’ivugabutumwa yatangiriye mu Rwanda kuri ubu akaba ageze mu Mujyi wa Strasbourg mu gihugu cy’u Bufaransa.

Harerimana wavukiye mu muryango w’abakristo ndetse by’umwihariko abenshi muri bo bari bafite impano yo kuririmba ari naho yatangiriye ubuhanzi muri Korali Amahoro yo muri ADEPR Remera ari naho yamenyekaniye cyane.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo, ‘Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara’, ‘Ibyiringiro’ n’izindi ndetse akaza no kumirika alubumu ye mu mpera za 2013, ari nabwo yahise yerekeza ku Mugabane w’I Burayi guturayo no kwamamaza inkuru nziza ya Kristo.

Harerimana kandi yavuze ko kuva yagera mu Bufaransa yakomeje gukora umurimo w’Imana bitandukanye n’ibyo bamwe bibwira ko iyo umuntu agiye hariya ahagarika gukora ivugabutumwa.

Yagize ati “Abantu bavuga ko I Burayi nta bantu bakizwa baribeshya! Agakiza ni umutungo wimukanwa, ngira ngo kuvuga ko wagera I Burayi ukagwa si uko abadayimoni bagusha abantu bariyo bataba no muri Afurika.”

“Ahubwo iyo ugeze I Burayi uba ugeze ahantu heza ho gukorera Imana kuko hari abantu benshi cyane bakeneye agakiza. Hari abantu benshi bafite icyuho cyo kutamenya Imana kandi icyo cyuho bashyiramo ibiyobyabwenge rero abenshi bakeneye agakiza.”

Reba hano ikiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA TV

Harerimana avuga ko nko mu Bufaransa aho atuye hari insengero nyinshi cyane z’abazungu kandi abantu baho bakorera Imana.

Ati “Agakiza ntabwo gakwiye kuba ahantu ahubwo kaba mu muntu. Kimwe mu bintu Imana izahembera abantu ni ugukirizwa aho byari bigoye ko wakirizwa, rero I Burayi hariyo abantu bakeneye kumva indirimbo kandi turahari ngo dukore iryo vugabutumwa.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari gutegura igitaramo azakorera mu Rwanda ku buryo yumva ko Imana imufashije yaba yaje gutaramira I Kigali ndetse akaba yahakorera ibitaramo birenze kimwe cyane ko ariho yatangiriye uyu murimo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO