Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Afurika Y’Epfo: Umupasiteri yapfuye agerageza guca agahigo nk’aka Yesu

Jean Claude Ndayishimiye , 1 week ago

Amakuru ava muri Afurika Y’epfo aravuga ko umupasiteri witwa Alfred Ndlovu yapfuye ubwo yageragezaga kwiyiriza iminsi 40 n’amajoro 40 nk’uko Yesu yabigenje.

Amakuru dukesha Buzz South Africa.com avuga ko uyu mupasiteri w’imyaka 40 yavuye mu rugo rwe ku itariki ya 17 Kamena 2019 ajya mu masengeho yaberaga mu gihuru kiri hafi yaho yari atuye.

Mu gushaka guca agahigo kashyizweho na Yesu ko kwiyiriza iminsi mirongo ine, pasiteri Ndlovu yapfuye amaze ukwezi kumwe ni ukuvuga iminsi mirongo itatu.

Uwabonye umurambo we akanahamagara inzego zishinzwe umutekano yavuze ko uyu mupasiteri yari wenyine.

Pasiteri mu gihuru ngo yari azwi cyane muri iki gihugu kuko yari umunyamwuka kandi ngo kwizera kwe kwari kwaramamaye hose ku buryo byatunguye abayoboke b’itorero rye ndetse n’abumvishe inkuru y’inshamugongo y’uko yapfuye.

Umwe mu bavandimwe be ba hafi yagize ati: “Yari umunyamwuka ariko kubw’amahirwe make yapfuye muri ubu buryo. Nyuma y’ukwezi kumwe twumvishe inkuru y’akababaro.”

Uyu mupasiteri ngo yari afite ubuzima bwiza kandi ngo nubwo yari akuze yagaragaraga nk’ukiri muto.

Alfred Ndlovu wapfuye ashaka gutera ikirenge mu cya Yesu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO